Afrique Centrale: Bane baguye mu myigaragambyo yamagana Umuryango w’Abibumbye

Afrique Centrale: Bane baguye mu myigaragambyo yamagana Umuryango w’Abibumbye

| | Yasomwe inshuro 116 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa mbere imyigaragambyo ikomeye yamagana abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, yaguyemo abasivile bagera kuri bane muri Afrique Centrale.onu_voiNubwo hapfuye abaturage bane ngo hari n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bagera kuri batanu bakomerekeye muri iyo myigaragambyo, ubwo abaturage bamaganaga ingabo z’uyu muryango ziri muri icyo gihugu, ngo kuko bananiwe gukora ibyo basabwaga.

Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye Stephane Dujarric arahamagarira ingabo gucunga umutekano kandi ngo n’umutekano mu muhanda uri gushyirwamo imbaraga.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikaba ziri guhangana n’abantu bateye iyo myigaragambyo ndetse ngo bagomba no kujyanwa mu nkiko.

AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko mu ntangiriro z’uku kwezi abantu bagera kuri 30 barishwe abandi 57 barakomereka mu bitero byagabwe n’umutwe wa Sereka.

NO COMMENTS

Leave a Reply