Afurika y’Epfo: Umugore byavugwaga ko yafashwe ku ngufu na perezida Zuma yapfuye

Afurika y’Epfo: Umugore byavugwaga ko yafashwe ku ngufu na perezida Zuma yapfuye

| | Yasomwe inshuro 792 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cy’Afurika y’Epfo umugore byavugwaga ko yafashwe ku ngufu na perezida Zuma yapfuye kuri uyu wa gatandatu nkuko abo mu muryango we babitangaje.

South Africa's President Jacob Zuma arrives for the official announcement of the munincipal election results at the result centre in Pretoria, South Africa, August 6, 2016. REUTERS/Siphiwe Sibeko

Fezekile izwi ku izina rya Khwezi ngo yakomeje gukingira isura ye nyuma y’agashinyaguro n’ibitutsi byamugezeho kubera zuma wamuhohoteye mu mwaka wa 2006 mbere yuko ajya ku butegetsi.

Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko Zuma yafunganywe na se wa Fezekile muri gereza ya Robben bombi bakaba bari mu ishyaka rimwe rya ANC.

Sibongile Kuzwayo ubyara Fezekile kuri iki cyumweru yavuze ko ari agahinda gakomeye gutakaza umwana wabo.

Ati:”Ni agahinda gakomeye kuba umuryango wa Kuzwayo watakaje umukobwa”.

Nubwo Zuma yaregwaga ikibazo cy’ihohotera, yakomeje kugaragaza ko nta kibazo gihari na kimwe kugeza aho abereye perezida mu mwaka wa 2009. Zuma akaba yarasabye Khwezi kudakomeza kumuharabikira iwe i Johannesburg, ariko umunyamategeko we yavuze ko Zuma yaryamanye n’uwo mukobwa w’imyaka 31 babyumvikanyeho.

NO COMMENTS

Leave a Reply