Afurika y’Epfo: Abanyeshuri mu myigaragambyo, polisi ibarasaho ibyuka biryana mu maso

Afurika y’Epfo: Abanyeshuri mu myigaragambyo, polisi ibarasaho ibyuka biryana mu maso

| | Yasomwe inshuro 93 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cy’Afurika y’Epfo abanyeshuri biga muri kaminuza ya KwaZulu-Natal, kuri uyu wa kane biraye mu myigaragambyo igipolisi kibatera ibyuka biryana mu maso.Iyi myigaragambyo y’aba banyeshuri ngo yaba yatewe n’izamura ry’amafaranga yo kwiyandikisha n’amafaranga y’ishuri aho ngo bongereyeho 8%.

police_demoReuters dukesha iyi nkuru ivuga ko ibyo biciro bibangamiye abirabura b’abanyeshuri bahiga ugereranyije no mu myaka yashize.Televiziyo zagaragaje abanyeshuri bari kwigaragambya batera amabuye abapolisi ariko na bo bakaba babarasheho ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo gutandukanya abo bigaragambyaga.

Umuvugizi wa polisi mu  ntara ya KwaZulu-Natal Thulani Zwane yavuze ko abanyeshuri bari mu myigaragambyo bashakaga gutwika inyubako z’ishuri ariko barabakumira. Polisi yavuze ko iri mu iperereza ry’umuntu waba waragabye igitero kuri kaminuza ya Fort Hare hafi y’intara y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru w’iki gihugu aho ibyumba bitatu by’iri shuri byatwitswe.

Kugeza ubu igipolosi kiri gukora iperereza mu makaminuza ari mu mugi wa Cape na Pretoria kuri ubu hamaze gufatwa abanyeshuri babiri bajyanywe mu rukiko.

Umwaka ushize nabwo habaye imyigaragambyo kubera ikibazo cy’amafaranga y’ishuri ahindagurika uko yishakiye, ndetse byatumye perezida w’iki gihugu Jacob Zuma ahaguruka ngo abishakire umuti none byongeye kuvuka, ibintu abanyeshuri bavuga ko bishobora kugira ingaruka kuri gahunda y’amasomo muri iki gihugu.

NO COMMENTS

Leave a Reply