Agahinda gakomeye mu bafana b’ikipe ya Gicumbi FC

Agahinda gakomeye mu bafana b’ikipe ya Gicumbi FC

| | Yasomwe inshuro 552 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rishyiriyeho akanama gashinzwe kugenzura ibibuga, ikibuga cy’ikipe ya Gicumbi ni kimwe mu bibuga byahagaritswe bitazakinirwaho imikino ya shampiyona y’uyu mwaka.

5-6-696x433
photo/izubarirashe

Bamwe mu bafana baganiye na touchrwanda bavuze ko kuba iyi sitade ya Gicumbi itazakinirwaho imikino ya shampiyona, ngo bizagira ingaruka ikomeye kuri iyi kipe dore ko n’imibereho yayo bayishyize mu maboko y’abaturage.

Ngabonziza Emmanuel uzwi ku izina rya tores umwe mu bafana bakomeye hano mu Rwanda akaba afana ikipe ya Gicumbi, avuga ko kuba nta mikino ya shampiyona izabera mu karere ka Gicumbi ari igihombo gikomeye yaba ku ikipe ndetse no ku baturage.

Yagize ati:”Icyo cyemezo kuri njyewe cyambabaje kuko federasiyo yabitubwiye isa nkaho bitunguranye….ingaruka ya mbere urabona hari amafaranga yari kuzaturuka ku kibuga, ayo mafaranga yari kuzafasha Gicumbi FC kugira ngo yitware neza, ikindi cya kabiri abaturage b’akarere ka Gicumbi kubabwira ngo batege bajye i Kigali bajye kureba Match urumva na byo byaba bibabangamiye ugasanga rero ikipe ni gutyo isubira inyuma…”

Kamali Methode umutoza wungirije w’ikipe ya Gicumbi na we avuga ko iki cyemzo cyafashwe na FERWAFA kibaye ntakuka gishobora kugira ingaruka ku ikipe ya Gicumbi, ariko ngo bari kuganira n’abafatanyanikorwa kugira ngo barebe ko ibyo basabwe na FERWAFA babishyira mu bikorwa ubundi bagakomorerwa.

Ati:”Byagira ingaruka zikomeye cyane urabizi ko ikipe ari iy’abaturage, ni ikipe yashyizwe mu maboko y’abaturage urumva rero mbere na mbere  abaturage iyo batabona ikipe yabo n’ubufasha ntabwo bwapfa kuboneka, kandi uziko ubufasha turi kubukura mu baturage ubwo urumva ubufasha bw’abaturage butaboneka ntacyo twageraho, nkeko na komite iri kugerageza …komite ibirimo kandi ndumva bishobora gukemuka mbere ho kugira ngo iriya match ya kabiri tuzayikinire ku kibuga cyacu”.

Kamali Methode yakomeje avuga ko kuri ubu ikipe bafite imeze neza, ngo nta bibazo bikanganye iyi kipe ifite. Mu bindi bibuga byahagaritswe harimo ikibuga cy’ikipe ya Sunrise yo mu ntara y’uburasirazuba, ikibuga cy’ikipe ya Gicumbi FC, ikibuga cya Nyagisenyigikinirwaho n’ikipe y’Amagaju, n’ikibuga cya Nyagatare.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply