Agashya: Azava muri Oman aza mu Rwanda n’ imodoka

Agashya: Azava muri Oman aza mu Rwanda n’ imodoka

| | Yasomwe inshuro 301 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Sultan Hamood Hassan wavukiye mu Rwanda akahakurira kimwe na se umubyara agiye ku garuka ku ivuko hamwe na bagenzi be mu rugendo rungana n’ibilometero 20 000 bifashishije imodoka bagiye kugirira muri Afurika y’ibusirazuba baturutse muri Oman baza mu Rwanda.

Uru rugendo rubibutsa amateka ba sekuruza babo banyuzemo bateganya kururangira tairki ya 16 Ugushyingo bakazazenguruka ibihugu by’iburasirazuba bitandukanye berekeza mu majyepfo y’u   Rwanda bakazausoreza muri Tanzania.

oman

Umwe mu bagize iri tsinda wavukiye mu Rwanda akanahakurira, Sultan Hamood Hassan al Naamani, yatangaje ko uru rugendo bagiye kugirira muri Afurika, rufite amateka ku nkomoka y’ibisekuru byabo byumwihario igihugu cy’u Rwanda.

Ati “Impamvu u Rwanda rufite igisobanuro gikomeye kuri njye ni uko njye nahavukiye nkanahakurira, kimwe na data. Ba sogokuruza bagiye mu Rwanda ahagana mu 1920, bakora urwo rugendo nubwo we bifashishije indi nzira n’uburyo bw’urugendo.’’

Mu bihugu bateganya kuzanyuramo harimo Kenya, Uganda ndetse akomeza avuga ko bifite amateka akomeye kuko ari ho bakomereje amasomo nyuma yo kuva mu Rwanda.

Muri uru rugendo aba banya-Oman bateganya kuzafasha bimwe mu byaro bazabona ko bikenye cyane. Bumwe mu bufasha bakaba bateganya kubaka amavomo bu bice bidafite amazi meza  nk’uko umuyobozi w’iri tsinda, Sulaiman Ali al Ghafri yabwiye  Muscat Daily dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Muri urwo rugendo, tuzagenda tureba ibiturage bikeneye kwitabwabo, nk’abakeneye amazi meza yo kunywa, dushake uko dushobora kububakira imigezi. Mu rugendo rwacu turifuza kubaka nk’amavomo atatu, ubu turi gushaka abashobora gushyigikira icyo gikorwa.’’

Uru rugendo bazasoreza muri Tanzania biteganyijwe ko bazasiga ibintu bitandukanye aho bajya baca harimo n’ibitabo nyuma yaho bazinjirira ku cya mbu cya Sudan Suakin baza muri Afurika y’iburasirazuba.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply