AGASHYA: Umuyobozi w’ ingabo yatunguye benshi ubwo yananirwaga gukoresha twitter

AGASHYA: Umuyobozi w’ ingabo yatunguye benshi ubwo yananirwaga gukoresha twitter

| | Yasomwe inshuro 227 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuyobozi ukomeye yane mu gisirikare cya Uganda (UPDF) akaba n’ umugaba mukuru w’ ingabo zirwanira ku butaka Brig. Gen Leopold Kyanda yatangaje benshi mu baturage ba Uganda nyuma yo kugaragaza ko yananiwe gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rukunze kwifashishwa cyane n’ abayobozi bakomeye.

Uyu mujenerali yafunguye yatangiye gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa twitter mu kwezi kwa Nyakanga 2016. Tariki ya 4 Nzeri 2016 yasekeje benshi mu bamukurikirana ubwo byagaragaraga ko ibyo gukoresha uru rubuga byamucanze burundu.

kyanda4

Urugero ni nk’ aho umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Major Gen. Muhoozi Kainerugaba yandikaga ubutumwa bwe ku rukuta rwe, ariko uyu Brig. Gen. Leopold Kyanda yajya kumusubiza aho kwandika ubutumwa ahubwo akandikaho twitter handle ya Muhoozi. Ibikandi byagiye bikomeza kumubaho no kubandi bantu yabaga ashaka gusubiza.

kyanda1
Gen. Leopold Kyanda yananiwe gukoresha twitter neza neza akajya asubiza amazina aho gusubiza ubutumwa bwe

Icyatangaje abantu benshi ni ukuba umuyobozi nk’ uyu ukomeye wanagiye ashingwa imirimo ikomeye ndetse akaba n’ umusirikare w’ ipeti ryo hejuru, yananirwa gukoresha imbuga nkoranyambaga zinakoreshwa n’ ibindi bikomerezwa nkawe.

NO COMMENTS

Leave a Reply