Umuzamu yatsinzwe ibitego 43 ahita ajyanwa mu buroko

Umuzamu yatsinzwe ibitego 43 ahita ajyanwa mu buroko

| | Yasomwe inshuro 1,120 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Mu gihugu cy’Ubudage  umuzamu witwa Marco Kwiotek yatsinzwe ibitego 43 mu mukino umwe maze ahita afatwa na Polisi ajyanwa gufungwa bitewe n’akayabo k’ibitego yari amaze gutsindwa muri uwo mukino.

ki

Uyu musore Marco Kwiotek w’imyaka 25, yisobanuye avuga ko nawe ibyamubayeho atabyiyumvisha ndetse ko atajya yizera ko byabaye, bitewe n’ubwinshi bw’ibitego yatsinzwe.

Uyu musore yajyanywe na polisi mu rwego rwo kujya  gusobanura uburyo ki yabashije kwinjizwa akayabo k’ibitego 43 mu mukino umwe, ibintu bitigeze bibaho mu mikino muri icyo gihugu.

Igitangaje nuko muri ibyo bitego 43, ibitego bigera kuri 35 yabyinjijwe mu gice cya mbere ibindi bisigaye akabitsindwa mu gice cya kabiri.

1 COMMENT

Leave a Reply