Agatotsi kagaragaye mu ntara y’Amajyaruguru umwaka ushize Rucagu yakagarutseho

Agatotsi kagaragaye mu ntara y’Amajyaruguru umwaka ushize Rucagu yakagarutseho

| | Yasomwe inshuro 419 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umutahira mukuru w’itorero ry’igihugu bwana Rucagu Boniface asanga intara y’amajyaruguru yaradohotse mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside kuva ubwo ayivuriyemo nk’umuyobozi mukuru wayo.

img_2383

Ibi yabitangaje ubwo yari mu muhango wo gufungurira amarembo intore z’abarezi bahawe izina ry’indemyabigwi mu karere ka Gicumbi rucagu yagaragaje ko iyi ntara yadohotse nyuma yaho atakiyiyobora mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umutahira yagize ati: “Ni ivanjili irabivuga ikibi ni uguhera hasi ntubashe guhaguruka, byadusize icyasha ariko ndakeka ko mu mihigo tuzagira dusoza iri torero harimo no kongera kugaruka ku isonga mu miyoborere myiza.”

Ibi yabigarutseho yerekana ko mu myaka yashize kuva 2007 kugeza 2010 iyi ntara yigeze kuba ku isonga mu myumvire myiza, aho ntakintu k’ingangabitekerezo ya Jenoside yari iki yigaragaramo gusa umwaka washize mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko intara y’amajyaruguru imyumvire myiza yaragabanutseho cyane cyane mu turere twa Gicumbi na Musanze.

Rucagu akaba yasabye iri torero ry’abarezi gufata iyambere mu kurwanya aka gatotsi aho bagomba kuzingatira indangagaciro nyarwanda ndetse bakazitoza abana mu mashuri.

Indemyabigwi Gicumbi
IRI torero ry’Indemyabigwi rikaba ryaritabiriwe n’abarezi bagera kuri 605

NO COMMENTS

Leave a Reply