Ahantu hateye ubwoba ku isi utakwifuza kujya cyangwa ngo ubyifurize inshuti yawe

Ahantu hateye ubwoba ku isi utakwifuza kujya cyangwa ngo ubyifurize inshuti yawe

| | Yasomwe inshuro 5,446 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri iyi si dutuyeho hari ahantu heza cyane byanezeza buri wese utarahagera kuhakandagiza ibirenge bye, mu bitekerezo byawe hari ahantu utekereza ko uhageze byaba ari nk’inzozi zisohoye, ariko si ibyo gusa hari ahantu hateye ubwoba naho, ibyo niba ariko bimeze kuri wowe ntugire ngo ni ibyawe gusa kuko buri umwe muri twe arabigira.

Ariko nubwo aho hantu hahari hari n’ahandi hantu kuri iyi si hateye ubwoba ku buryo umenye ibyaho utakwemera no kugera hafi yaho cyangwa ngo ugire umuntu inama yo kuhajya, tugiye kurebera hamwe ahantu kuri iyi si hateye ubwoba cyane kuburyo nta muntu utekereza neza wagira ibitekerezo byo gupfa kujyayo.

10. Death Valley, USA

ubehebe-crater-rim-view-death-valley-2-2016-smaller

Death Valley bivuga “ikibaya cy’urupfu” aha ni muri leta zunze ubumwe za Amerika, n’izina ryaho ubwaryo risobanura ho gato uko haba hameze, aha hazwiho ko ariho hantu hambere hagira ubushyuhe bukabije karemano kuri iyi si nzima kuko ubushyuhe bwaho bugera kuri dogere selisiyusi 56.7. Hatitaye ku gukomera kwawe, ubushyuhe budasanzwe bwaho buragutwika bimwe byo ku kigero cyo hejuru imbaraga zawe zigashirira aho. Igihe kirekire umuntu udafite amazi yahamara ni amasaha 14 gusa. Abantu bahajya bagenda bikandagira kandi bagenda bitwaje byinshi byo kubarinda bakanahamara igihe gito gishoboka bitewe n’ubushyuhe bwaho budasanzwe.

9. The Danakil Desert, Eritrea

danakildepressiondallolafarethiopia

Niba washakaga gusura ibihugu byose bya Afrika sinkubujije ariko nugera muri Eritrea uzabaze ahari ubutayu bwa Danakil kugira ngo nuhagera uzahitondere bikomeye, aha harashyuha bikomeye kuko hagira ubushyuhe bugera kuri dogere selisiyusi 50. Icyo ntigikomeye kurusha kuba hafite ibirunga byinshi bihuzuye kandi bikaba birekura imyuka mibi cyane ku buzima bw’ikiremwamuntu. Nubwo hameze hatya ntihabuza abantu kuhasura ariko nabo baba bazi neza ko baba bashyize ubuzima bwabo mu kaga. Ariko nubwo bahasura kirazira kikaziririzwa kuhagera uri wenyine utari kumwe nushinzwe kukuyobora akwereka aho utagomba kurenga bitewe n’ukuntu hateye ubwoba.

8. Sinabung Volcano, Indonesia

image002

Iki ni ikirunga giherereye muri Indonesia kikaba kiri neza mu butayu bwa Sumatra. Kwitwa ikirunga ntago bikigira ahantu hateye ubwoba kuko kuri iyi si hari ibirunga byinshi cyane ahubwo aho iki gitandukaniye n’ibindi ni uko cyo kiruka kenshi gashoboka kandi kikarekura imyuka ihumanya yangiza abantu. Nyuma yo kugira abantu batagira ingano imfubyi, abapfakazi, abakene n’ibindi kubera kubamaraho abantu n’ibintu ntago cyiteguye guhagarara, mu myaka itanu ishize cyamaze abantu batuye mu mijyi yegereye ubu butayu kubera kuruka inshuro nyinshi noneho muri uyu mwaka mu kwezi kwa kabiri cyakoze ibyo benshi mu bagize amahirwe yo gusigarana ubuzima batazibagirwa aho cyazamuye amabuye manini n’amato n’imyotsi mibi yangiza abantu mu burebure bugera kuri metero 2500 bikamanukira abantu batagira ingano, ntiwamenya ibyo kizakora ejo. Aha ntiwatekereza kujya kuharuhukira kereka ushaka iruhuko ridashira.

7. Lha Da Queimada Grande, Brazil

4-lha-da-queimada-grande-brazil

Iki ni ikirwa kiri mu gihugu cya Brazil, wongeye kwitegereza iyo foto iri haruguru urabona ko atari igiti gifite amabara abiri ahubwo ari inzoka iri mu giti, aha hafatwa nk’ahantu hateye ubwoba ha mbere ku isi, ibi si ukwivugira kuko impamvu zumvikana, aha niho hari inzoka nyinshi zifite ubumara buteye ubwoba, harimo izitwa Bothrops ari nazo zifatwa nk’izigira ubumara bukomeye kurusha izindi ku isi, hari inzoka nyinshi ku buryo hari inzoka eshanu kuri metero kare imwe. Ntibishoboka ko wagenda ngo utere intambwe ebyiri udakandagiye imwe murizo. Ahandi hantu hateye ubwoba uhajyana n’umuntu ukuyobora cyangwa ukahamara igihe gito ariko aha ho nta muntu numwe wemerewe kuhagera niyo wavuga ko wagombowe inshuro igihumbi. Hateye ubwoba kurusha uko uri kubitekereza.

6. Madidi National Park, Bolivia

pic

Iyi foto ukiyibona wasenga cyane ngo Imana izagufashe kugera ahantu nkaha mu gihe ugihumeka bitewe n’ukuntu hakeye, ariko umenye ibyaho neza wasenga ngo ntihazagire n’inshuti yawe ihakandagiza ikirenge, bitewe n’ukuntu hateye ubwoba.

Ni hamwe mu hantu hateye ubwoba cyane ariko ntibigara inyuma, muri iyo nyanja harimo ibiti bito cyane birekura umwuka mubi cyane utemerera umuntu uyarimo guhumeka neza kandi ukanamutera ibibazo bituma apfa nyuma y’igihe gito bitewe n’uburozi buvamo. Hari na park nayo irimo ibiti bibi cyane kuburyo igisebe gito ugiriyemo cyinjiza uburozi mu mubiri wawe bukakwangiza. Hagaragara neza ariko si ahantu wakwishimira kujya ukunda ubuzima bwawe.

5.Bikini Atoll, The Marshall Islands

pic-2

Kuri iyi si hari ahantu heza henshi ariko aha ho harahebuje, uhisanze wanezerererwa uko hasa uko hateye bitewe n’ibyo waba uri kubona, ni nka paradizo. Ibitagaragara byaho bitandukanye cyane nibikubwira ko ari heza kuko aha ariho bageragerezaga ibisasu bya kirimbuzi byatumye haba ahantu hahora imyuka yangiza ikiremwamuntu, abahaturiye nabo bahora bimurwa umunsi ku wundi bitewe n’ububi bwaho.

operation_crossroads_test_baker_in_colour-1

Mu igiteragezwa ry’igisasu cya kirimbuzi.

Rero urumva ko kuhajya atari igitekerezo kizima, ukihabona ntihagutera ubwoba ariko uhasobanukiwe hagutera ubwoba, amagana y’abantu amaze kuhaburira ubuzima ariko wowe kuko umaze gusoma ibi ndahamya neza ko utazagwa muri uyu mutego.

4.Afar Depression, Ethiopia

featured

Iki ni ikirunga cya Erta Ale kiri aho bita muri Afar mu gihugu cya Ethiopia, iki kirunga ni kimwe mu birunga bikomeye kuri uyu mugabane bitewe n’imitingito gitera muri aka gace giherereyemo, kiruka mu buryo budasanzwe kuko kinarekura ibibuye bishyushye ku rwego rwo hejuru bivanze n’umuriro ibyo bikangiza ahantu bimwe bikomeye cyane kandi bikanangiza ibintu n’abantu.

Igitangaje kuri iki kirunga ni uko umutingito gitera udapfa kurangira bigahora binisubuiramo aho akaba ari naho gitandukaniye n’ibindi birunga, hari abantu banezezwa no gusura ibirunga ariko iki cyo ntawishimira no kwegera aho kiri, n’ ahantu hateye ubwoba kuribenshi.

3.Lake Natron, Tanzania

lake-natron

Uyu ni umugezi uba hano hirya mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya, wasoma Tanzania ukagira ngo ni ahandi hantu hatabaho, hoyaa ahubwo ni aho hafi pe. Ni abantu bake bahita bemera ko uyu ari umugezi bitewe n’ukuntu ugaragara ariko gutyo ubibona ku ifoto ninako uhegereye wabona bimeze, ngo uyu mugezi rero ni iki kidasanzwe ufite kiwutera kuba ahantu habi cyane kuri iyi isi dutuyeho?

Umunyu wo muri uyu mugezi ufite uburozi butemerera igihumeka na kimwe kuwubamo, guturuka ku bantu, amatungo ndetse n’ibiti ntanakimwe urebera ijisho kuko uhita wica vuba na bwangu, kuwogamo kirazira kikaziririzwa kuko umwuka wonyine wo muri ayo mazi utakwemerera kuryoherwa no koga aho kwicwa n’aya mazi wakwicwa n’inyota.

2.Grand Canyon – Arizona

grans-canyon

Grand Canyon ni muri leta zunze ubumwe za amerika muri leta ya Arizona, aha uhabonye wagira ngo ni ahantu heza ho gutemberera cyangwa ho kwifotoreza nkuko bamwe bajya babigenza iyo bageze ahantu hadasanzwe, ariko ni ahantu hateye ubwoba kuko iyo uri aha hantu uba usabwa gutera ikirenge ahantu habi ugahita ugenda, gupfa biba bikwegereye cyane kuko ikosa ryose wahakorera ari uguhita upfa, hano niho hantu ha kabiri ku isi hiyahurira abantu benshi, impamvu bahajya irasobanutse, ntawajya gushaka amazi mu Nyanja ngo ayabure kuko inyanja nta kindi ifite nkayo, naha rero urupfu rwose si ugushakisha ruba ruri aho hafi.

1. Mount Washington, USA

mount-washington

Uyu ni umusozi uri muri leta zunze ubumwe za Amerika muri Washington. Uyu musozi ntusanzwe kuko niho hantu hejuru hagira imiyaga yihuta cyane kuri iyi si, iyo uri hejuru cyane aho umusozi urangirira ushobora no guhuhwa n’umuyaga ugenda 327km mu isaha, ubaye ufite ubushobozi bwo guhangana n’uyu muyaga, ntago bihagije ngo ube wajya kuri uyu musozi kuko hari ubukonje buteye ubwoba bujya bugera muri degree -40 hakanagwa urubura rutagira urugero, ibyo bigatuma haba ahantu hateye ubwoba koko.

Umuntu wakandagiye kuri uyu musozi yemerewe kuvuga ko yageze ku gasongero ka Everest (umusozi muremure ku isi) kuko uko kuri uyu musozi ari hejuru ari nako uri kuri Everest yaba ameze, ariko bikaba bitandukaniye ku buryo hateye kuko kuri uyu musozi ari ahantu hateye ubwoba ku kigero cyo hejuru.

NO COMMENTS

Leave a Reply