Akarere ka Huye: Aha hoze Icyarabu hagiye kubakwa inzu z’icyerekezo!

Akarere ka Huye: Aha hoze Icyarabu hagiye kubakwa inzu z’icyerekezo!

| | Yasomwe inshuro 127 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Guverineri w’intara y’amajyepfo Madame Mureshyankwano Marie Rose, aratangaza ko mu rwego rwo kubaka umujyi wa Huye nk’umwe mu mijyi 6 yunganira uwa Kigali, bazakomeza kuganiriza abafite inzu bakabereka akamaro ko kubaka inzu zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’ uyu mujyi wa Huye.

Image result for mu cyarabu Huye

Ni nyuma y’ uko tariki ya 21 z’ ukwa 11 umwaka ushize, mu nama n’abafite inzu zishaje muri uyu mujyi, hemejwe ko zigomba gusenywa bagatangira kubaka izindi mu gihe cy’iminsi 30, kuri ubu inyubako nyinshi zikaba zaratangiye gusenywa ngo hubakwe inshya.

Tariki 21 11 umwaka ushize, ni bwo abafite inzu zishaje muri uyu mujyi, mu nama yari iyobowe na guverineri w’ intara y’ amajyepfo Madame Mureshyankwano Marie Rose, bemeranyijwe ko mu minsi 30, izi nzu zigomba kuba zasenywe ba nyirazo bagatangira kubaka izindi, naho abatazabishobora akarere kakazabaha ingurane.

Icyarabu ni kamwe mu gace k’ uyu mujyi amateka agaragaza ko inzu zubatsemo ari izo mu mwaka w’ 1928.

Related image

Hitimana Hussein uzwi cyane ku izina rya Medi, umwe mu bafite inzu aha mu Cyarabu, wanatangiye gusenya avuga ko bamaze imyaka hafi itandatu barasabwe kubaka ariko ntibabikore kuko mbere bibazaga ko inyubako zabo zazahomba, ariko ngo kuri ubu ubuyobozi bwabemereye ubufatanye ku buryo ngo bizeye ko nibubaka bazabona abakiriya.

Image result for mu cyarabu Huye

Guverineri w’ intara y’ amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose wasuye ibi bikorwa areba aho bigeze, avuga ko bazakomeza kuganiriza ba nyiri izi nzu ku buryo n’ abataratangira gusenya ngo bubake bizera ko bazabikora.

huye

Ku ruhande rw’ abagenda muri uyu mujyi bavuga ko bishimiye kubona hari ibikorwa byo kuvugurura umujyi, ariko bakifuza ko inzu zakubakwa zazashyirwa ku biciro bidahanitse kugira ngo nabo bashobore kuhakorera ubucuruzi.

Kuri ubu mu mujyi rwagati nyuma y’ uko iki cyemezo cyo gusenya mu minsi 30 gifashwe n’ inzu zari zigikora ku ruharwe rwari rwarafunzwe nazo zarafunzwe. Mu bikari by’ izi nzu kandi n’ abakoreragamo cyangwa bari bacumbitsemo bimuwemo. Kuri ubu zimwe zatangiye gusenywa. Mu Cyarabu inzu zose z’ Abarabu zimaze gusenywa bakaba bateganya mu kiciro cya mbere kubaka inzu ziri hagati ya 15 na 16 harimo n’ umusigiti.

Yanditswe na Herve kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply