Ali Kiba mu bahanzi hatanira MTV Europe Music Awards

Ali Kiba mu bahanzi hatanira MTV Europe Music Awards

| | Yasomwe inshuro 951 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu guhatanira ibihembo bya MTV Europe Music Awards mu bahanzi batoranyijwe bahatana muri Afurika harimo batanu, ariko mu karere k’ iburasirazuba harimo umuhanzi Ali Kiba wenyine.

Mu bahanzi ba Afurika batoranyijwe gutanira MTV EMAs umwaka wa 2016 harimo Ali Kiba (Tanzania), Black Coffee (Afurika y’Epfo), Cassper Nyovest (Afurika y’Epfo),Olamide (Nigeria) na Wizkid (Nigeria).

Aba bahanzi bose kandi baherutse gutoranywa mu bindi bihembo bikomeye bya MTV Africa Music Awards (MAMAs) bizatangwa kuwa 22 Ukwakira 2016. Mu bihugu byabo, uko ari batanu barakunzwe cyane ndetse umuziki wabo umaze kwamamara muri Afurika no hanze.

Ali Kiba azwi cyane mu ndirimbo ze nka ‘Aje’, ‘Mwana’, ‘Chekecha Cheketua’, ‘Cinderella’ n’izindi. Yaririmbanye n’abahanzi bakomeye muri Afurika no ku Isi nka R. Kelly.

Ibihembo bya MTV EMAs bitangirwa i Burayi kuva mu 1994, hahembwa abahanzi mu byiciro bitandukanye ariko aho bitandukaniye na MTV Music Awards(ikurikiza amatora y’abafana) ni uko amategeko abigenga ngo hamenyekane umuhanzi watsinze bihindagurika buri mwaka ndetse n’aho bitangirwa hakaba hahinduka uko umwaka utashye.

Kuri iyi nshuro bizatangirwa ahitwa Ahoy Rotterdam mu Mujyi wa Rotterdam mu Buholandi ku itariki ya 6 Ugushyingo 2016.

Image result for ali kiba
Ali Kiba wo muri Tanzaniya

Abahanzi 5 bahatanira uzegukana iki gihembo muri AFURIKA

Ali Kiba (Tanzania),

Black Coffee (Afurika y’Epfo),

Cassper Nyovest (Afurika y’Epfo),

Olamide (Nigeria)

Wizkid (Nigeria).

NO COMMENTS

Leave a Reply