Amabwiriza mashya ya Vatican yakumiriye ubutinganyi

Amabwiriza mashya ya Vatican yakumiriye ubutinganyi

| | Yasomwe inshuro 78 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihe agiye kuzuza isabukuru y’imyaka ine ari umushumba mukuru wa Kiliziya Gaturika ku isi papa Francis wakunze kugaragara mu itangazamakuru nk’ushyigikiye zimwe mu mpinduka mu mahame y’idini yanze ko abatinganyi bashobora kujya mu nzira yo kuba umusaseridoti.

Muri bimwe mu bibazo isi yose yagiye imutega gukemura harimo ikibazo cy’abaryamana bahuje ibitsina muri kiliziya Gatorika, ndetse n’ikibazo cy’abapadiri b’abagore bashoboka kuzaza mu gihe kiri imbere.

Hashingiwe kubyo yagiye avugana n’itangazamakuru Papa Francis akaba yarakunze kugaragaza ko twese ku isi turi abanyabyaha nta muntu numwe ukwiriye gucira mugenzi we urubanza aho yagize ati: “Ndinde njyewe wo guca urubanza?”

Abatinganyi bakaba bari baratangiye kugira icyizere cy’uko amaherezo bashobora no kwemererwa no kuba abasaseridoti muri kiliziya Gaturika gusa icyo cyizere kirasa nk’icyayoyotse nyuma yaho hasohokeye igitabo kirimo amabwiriza mashya yiswe “Impano yo kwiyegurira Imana” nkuko cbc gukesha iyi nkuru ibitangaza.

“kiliziya… ntishobora kwemerera abari mu nzira zo kwiha Imana… mu gihe bashyigikiye abaryamana bahuje igitsina cyangwa se bashyigikiye imico yabo.”

Gukumirwa kwinjira mu nzira yo kwiha imana ku baryamana bahuje ibitsina bikaba byaratangijwe n’umukardinali Joseph Ratzinger mu mwaka w’i 2005 mbere y’uko aza kuba Papa agahabwa izina rya Papa Benedicto wa XVI muri bimwe byakunze kugarukwaho ko byamukuye kuri uwo mwanya ni igitutu yashyirwagaho cyo kwemera gusezeranya abahuje ibitsina.

NO COMMENTS

Leave a Reply