Amafoto 10 yerekana ubwiza bw’ umukobwa wiyeguriye umugabo wahoze ari uwa Aline...

Amafoto 10 yerekana ubwiza bw’ umukobwa wiyeguriye umugabo wahoze ari uwa Aline Gahongayire

| | Yasomwe inshuro 2,226 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Gahima Gaby wahoze ari umugabo wa Aline Gahongayire bakaza gutandukana bikavigwa cyane mu itangazamakuru. Kuri ubu uyu mugabo yaba yarabonye undi mukunzi nyuma yaho hashize igihe atandukaniye na Aline.

Amakuru ahari arahamya ko uyu mugabo ari mu rukundo na Abizera Paola usanzwe ari umunyeshuri muri kaminuza ya ICK mu mwaka wa kane. Aya makuru kandi aremezwa n’amafoto aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga bitana amwe mu mazina asanzwe akoreshwa n’abakundana. Ayo makuru kandi avuga ko usibye kuba aba bombi kenshi bakunze kuba bari kumwe, uyu mugabo aherutse no kujya kwereka umuryango we uyu mukobwa wasimbuye Aline Gahongayire.

Ubwo yabazwaga kandi  niba akundana na Paola, Gaby Gahima utabyemeye cyangwa ngo abihakane,  yatangaje ko nta muntu n’umwe agomba guha ayo makuru usibye abo mu muryango we. Mu magambo macye yatangarije inyarwanda dukesha iyi nkuru yagize ati:  “ Amakuru y’iwanjye nyagomba umuryango wanjye ntawundi ngomba ibisobanuro.” Icyakora uyu mugabo yaboneyeho gutangaza ko niyo byaba ari byo ataba yaramusimbuje Aline kuko batari bagikundana.

Yagize ati:  “Si byo ntabwo yasimbuye Aline, none se sinakubwiye ko Aline dutandukanye haciyemo imyaka ibiri, nk’umuntu ndakunda niyo ataba uyu cyangwa akaba we nemerewe gukunda uwo nshatse, gusa ntabwo azaba asimbuye Aline kuko we tumaze imyaka ibiri dutandukanye.”

gaby
Aya ni amwe mu magambo bandikirana ku mbuga nkoranyambaga

Amafoto yerekana uburanga bwa Paola

slider

1 2 5 7 9 10 4 6 7

1 COMMENT

  1. ndabona uyu mujama yikundira ibibonke kbs njye nari nagizengo bapfuye ibiro byinshi anyways courage muzagire urugo ruhire

Leave a Reply