AMAFOTO: Reba udushya twaranze igitaramo cya Chriss Brown muri Kenya

AMAFOTO: Reba udushya twaranze igitaramo cya Chriss Brown muri Kenya

| | Yasomwe inshuro 2,287 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Chriss Brown muri Kenya: Umuririmbyi ukomeye ku Isi Christopher Maurice [Chris Brown] yaririmbiye mu Mujyi wa Mombasa mu ijoro ryo kuri uyu wa 8 Ukwakira 2016, igitaramo cye cyabanjirijwe n’inkundura y’abantu basabaga Leta ya Kenya kumuhambiriza.

Chris Brown yageze mu Mujyi wa Mombasa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu aherekejwe n’ikipe y’abantu bake bita ku nyungu ze. Agisohoka mu kibuga cy’indege cya Moi International Airport ku rubuga rwa Twitter hatangiye gucicikana amagambo y’abavugaga ko uyu muhanzi yinjiye mu gihugu ahita ahohotera umugore wamusabye ko bifotozanya undi aho kumwemerera ahita ajanjagura telefone.

Inkuru zavugaga ko Chris Brown yamennye telefone y’umugore zakwirakwijwe cyane bikimara gutangazwa ko ‘ageze muri Kenya’. Abateguye igitaramo batangajeko ibyanditswe byose ari umugambi wacuzwe n’abari bagamije kuburizamo igitaramo cy’uyu muhanzi’.

Chris Brown yaririmbye mu gihe kigera ku masaha abiri ataruhutse, indirimbo ze zakunzwe mu myaka yatambutse hafi ya zose yaziririmbye. Nta mucuranzi yari afite, yari aherekejwe n’ababyinnyi babiri ubundi agashyiramo CD bagakata umuziki gusa ibitero bimwe na bimwe yabiririmbaga ariko ijwi ryumvikanagamo umunaniro.

Indirimbo ze zishimiwe cyane harimo iyitwa Zero, Beautiful People, Royal, Turn Up the music, Little more, Deuces n’izindi. Yanze kugaruka ku magambo y’Abanyakenya biriwe bashyiditse basaba Leta ko imwirukana ahubwo yashimwe agira ati “Mombasa mwanyeretse urukundo rudasanzwe, ndabakunda bantu banjye.”

Yongeye kwibutsa abakunda umuziki muri iki gihugu ko ‘ibyiza bamukorera abibona uko bwije n’uko bucyeye’. Chris Brown yasubiyemo kenshi ko ‘yishimye cyane kandi ko azakomeza guha abafana be muri Afurika icyo bakeneye.’

Abashinzwe kurinda umutekano wa Chris Brown bagiranye amakimbirane n’abanyamakuru ubwo yaririmbaga bababuza gufata amashusho n’amafoto mu gice cyegereye aho yaririmbiraga, byageze nyuma banavuga ko nta wemerewe kongera gufata amafoto ndetse bahanuraga abagiye gufotorera ahirengeye.

 

Umuraperi Nazizi wakunzwe mu myaka yashize

 

 

 

Yavuze ko ari we mwami wa Hip Hop muri Afurika y’Uburasirazuba

 

Navio wo muri Uganda yishimiwe muri iki gitaramo

 

 

Abari bayoboye iki gitaramo

 

Vanessa Mdee wo muri Tanzania yaririmbye muri iki gitaramo

 

 

Yavuze ko yaje kugira ngo arebe aho urwego rw’umuziki w’Isi rugeze

 

Aba bari bategereje kubona Wizkid bwa mbere iwabo

 

Bien-Aimé Baraza[uwa mbere iburyo] umwe mu bagize Sauti Sol yari ahagaze mu bafana Wizkid arimo kuririmba

 

Yari afite abafana bamwishimiye cyane

 

 

Wizkid mu ndirimbo Ojuelegba

 

 

 

Ali Kiba yaririmbye indirimbo imwe itsinda rya Chris Brown rihita rimuvanaho

 

 

 

Chris Brown yaririmbye nyuma yo gushinjwa gukubita umugore i Mombasa

 

 

 

Yari yitwaje ababyinnyi babiri gusa

 

 

 

Chriss Brown muri Kenya
Chriss Brown muri Kenya

 

 

 

Abakobwa b’i Mombasa ….

 

 

 

 

NO COMMENTS

Leave a Reply