AMAFOTO: Ubuhamya bw’ umukobwa wamenweho aside ikamwangiza yariko akaba ari umunyamideli ukomeye

AMAFOTO: Ubuhamya bw’ umukobwa wamenweho aside ikamwangiza yariko akaba ari umunyamideli ukomeye

| | Yasomwe inshuro 459 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Reshma Bano Qureshi ni umukobwa wigeze kumenwaho aside ndetse inamwangiza isura ye, inamukuramo ijisho, ariko nyuma yo guca mu nzira y’ umusaraba ubu ni umunyamideli ukomeye cyane ndetse akaba anashimisha benshi cyane baba bitabiriye ibirori amurikiramo imideli.

Reshma Bano Qureshi w’ imyaka 19 y’ amavuko akaba akomoka mu gihugu cy’ u Buhinde, yamenweho aside w’ uwari umugabo wa mukuru we. Iyi aside yamwnweho yaramutwitse cyane ku buryo yamwangirije isura bikomeye ndetse ijisho rimwe ry’ ibumoso rikaba ryaravuyemo. Uyu mugabo wamumennyeho aside akaba yaravuze ko ngo yari yamwitiranyije n’ umugore we ariwe mukuru wa Reshma Bano Qureshi.

_946f74a8-6eba-11e6-93fb-3c3e574fb2a6
Reshma Bano Qureshi yasaga gutya mbere yo kwangizwa na aside
_fb310050-6f62-11e6-afc2-14e084056c80
Reshma Bano Qureshi yasaga gutya mbere yo kwangizwa na aside

Icyo gihe ngo akimara kumumenaho aside yahise yigendera amuta aho, ngo abantu benshi bahise bahuzura bareba uko agaragurika ariko ntihagira n’ ugira umutima wo kumujyana kwa muganga kandi yararibwaga bikomeye ari nako isura irushaho kwangirika, ibi ngo ni bimwe mu bintu byamubabaje abona ko hari abatuye isi batakigira ubumuntu.

Ubwo yari kwa muganga yaje kwireba arebye uburyo yangiritse bituma yiheba bikomeye ndetse anategura kuba yakwiyahura, cyane ko yari n’ umwana w’ imyaka 17 y’ amavuko. Nyuma ngo yaje guhura n’ umugiraneza aramuganiriza amugaruramo icyizere amukusanyiriza amafaranga yo kwivuza.

_078ccf78-6f63-11e6-afc2-14e084056c80
Reshma Bano Qureshi yarangiritse bikomeye kubera aside yasutsweho
1413203821686_wps_12_graphic_content_to_go_wit
Reshma Bano Qureshi yaje kwiheba cyane anafata icyemezo cyo kwiyahura
_4e6be06e-6f63-11e6-afc2-14e084056c80
Reshma ari kumwe n’ umugiraneza Ria Sharma wamuganirije akamuba hafi akamwereka ko kubaho bigishoboka
_6e770564-6f63-11e6-afc2-14e084056c80
Reshma aha agaciro gakomeye Ria Sharma utumye agihumeka kugeza ubu

Nyuma yo kugarura ikizere cyo kubaho, uyu mukobwa yahise kutongera gusha isura kugirango agaragarize isi ibyamubayeho kandi akangurire abayobozi gushyira imbere ubutabera n’ urukundo. Nk’ uko byari inzozi ze zo kuzaba umunyamideli ukomeye yaje kwerekeza mu nzira yo kumurika imideli ndetse ubu akaba amaze kuba umunyamideli ukomeye cyane ku myaka 19 y’ amavuko afite.

acid_1473398815 acid1_1473398908 acid5_1473399439

Bimwe mu bishimisha abantu bareba uyu mukobwa amurika imideli bashimishwa n’ imiterere ye n’ ubwo yangiritse isura, kandi bagashimishwa n’ uburyo uyu mukobwa yigirira ikizere ntaheranwe n’ agahinda k’ ibyamubayeho. Abamukorera imyambaro ngo bashimishwa no gukorera imyenda uyu mukobwa kubera ubwiza bwe n’ imiterere ye.

 

NO COMMENTS

Leave a Reply