AMAFOTO: Uko umuhango wo gushyingura Senateri Mucyo wagenze

AMAFOTO: Uko umuhango wo gushyingura Senateri Mucyo wagenze

| | Yasomwe inshuro 4,083 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuryango wa Senateri Jean de Dieu Mucyo, abo bakoranye, abo bakoranaga, inshuti ze n’abandi bamuzi; kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2016, ni umunsi udasanzwe kuko aribwo bamusezeyeho mu cyubahiro bwa nyuma, umuhango wo gushyingura waranzwe no kurata ibigwi byamuranze mu minsi 20024 (imyaka 54, amezi 9 n’iminsi 26) yari amaze ku isi.

Senateri Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 3 Ukwakira 2016.

Abasenateri, Abadepite, ba Guverineri b’Intara, Abasirikare n’Abapolisi bakuru, abahanzi n’abandi bakoranye mu mirimo itandukanye bitabiriye uyu muhango wo kumusezerabo mu cyubahiro.

15:30: Igitambo cya Misa cyaberaga kuri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera kirahumuje. Ubu imihango ikomereje ku irimbi rya Rusororo aho umubiri wa Senateri Jean de Dieu Mucyo ugiye kuruhukira.

15:00: Mu buhamya bwatanze bwibanze ku mibereho ye, ku bunyangamagayo, ku butwaro no gufasha abandi baba abo mu muryango we n’igihugu muri rusange. Hanagaragajwe uburyo yitangaga mubyo akora byose haba mu kazi ndetse no mu bindi bikorwa bya kimuntu.

- Mu rusengero…

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

14:00: Mu nyigisho yatanzwe n’Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Musenyeri Filipo Rukamba, yagaragaje uko Imana yakoresheje SenaterI Mucyo kugira ngo igaragaze ineza yayo mu bantu.

Yagize ati “Mucyo Jean de Dieu mu bintu byinshi yashinzwe n’igihugu harimo no kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari barakomeretse ku mutima no ku mubiri, bafite inzara, bafite inyota, barwaye, abana badashobora kwiga na benshi mu babyeyi badashobora kwivuza. Imana yaramukoresheje kugira ngo igaragaze ineza yayo muri abo bantu bari bakennye, bari bababaye, batari bafite ikibavura, batari bafite uko babaho.”

13:30: Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’Umuryango, Inshuri n’Abayobozi batandukanye mu gusezera mu cyubahiro Senateri Jean de Dieu Mucyo mu misa yabereye muri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera.

 

13:10: Kiliziya ya Regina Pacis yuzuye mu buryo budasanzwe ku buryo abantu bamwe bahagaze hanze. Ku maso yabo biragaraga ko bababajwe n’urupfu rwa Senateri Jean de Dieu Mucyo.

Amafoto: Abantu bitegura guherekeza umurambo wa Senateri Jean de Dieu Mucyo mu Kiliziya ya Regina Pacis

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

12:50: Umurambo wa Senateri Jean de Dieu Mucyo umaze kugezwa kuri Paruwasi yitiriwe Umubyeyi w’Amahoro ‘Regina Pacis’ i Remera.

- Amafoto yo gusezera Jean de Dieu Mucyo mu Nteko Ishinga Amategeko

 

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, asezera bwa nyuma kuri Senateri Jean de Dieu Mucyo

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Byari ibihe by’akababaro gusezera bwa nyuma kuri Senateri Jean de Dieu Mucyo

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

- Igikorwa cya nyuma Senateri Jean de Dieu Mucyo yagaragayemo

Hari tariki ya 01 Ukwakira 2016, ku munsi mukuru wo Gukunda Igihugu, ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Senateri Makuza ati “ Tuzi neza ko ubutumwa yatanze kuri uwo munsi bwamuranze, mu nshingano yahawe n’Igihugu.”

“Nyakubahwa, muvandimwe Hon. Mucyo, Abasenateri bagenzi bawe, natwe tukubuze twari tukigukeneye. Nyakubahwa, muvandimwe Hon. Mucyo, Abasenateri bagenzi bawe, natwe tukubuze twari tukigukeneye. Uretse imirimo dushinzwe twakoranye, kandi ukayitangira, ntituzibagirwa akanyamuneza n’urugwiro wahoranaga hagati muri twe.”

 

 

12:20: Umuhango waberaga muri Sena urahumuje. Ubu hakurikiyeho igitambo cya Misa cyo kumusezeraho muri Paruwasi yitiriwe Umubyeyi w’Amahoro ‘Regina Pacis’ i Remera.

12:15: Mu bayobozi bahari, harimo Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Bernard Makuza; abasirikare bakuru n’abapolisi bakuru, abasenateri, abadepite.

Hari kandi Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi, François Ngarambe, Minisitiri muri Perezidansi, Venantia Tugireyezu; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel Gasana; Minisitiri w’Ingabo, Gen Kabarebe James; Minisitiri Uwacu Julienne; Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye; Minisitiri w’Umutungo Kamere ( Ubutaka, amashyamba, ibidukije n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro),Dr Vincent Biruta; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba.

12:10: Abari muri Sena, bahawe umwanya ngo basezere kuri Senateri Jean de Dieu Mucyo. Bande musicale ya polisi irimo kuririmba ari nako abateraniye mu Nteko bamusezeraho bwa nyuma. Iyi bande iri gucuranga indirimbo yitwa ‘J’espere en toi mon Dieu’.

12:00: Abantu bagera ku 150 nibo bari mu cyumba gikoreramo Sena. Mu ijambo risoza Sena iha icyubahiro Jean de Dieu Mucyo, Makuza agize ati “ Ntituzibagirwa akanyamuneza n’urugwiro wahoranaga hagati muri twe, tugusezeyeho mu cyubahiro uruhukire mu mahoro urabikwiye”
Makuza asoje avuga kandi ko Sena izakomeza kubanira abo mu muryango wa Jean de Dieu Mucyo.

11:30: Perezida wa Sena, Bernard Makuza akomoje ku butwari bwaranze Jean de Dieu Mucyo avuga ko Sena y’u Rwanda ibuze umuntu wabanaga neza.
Ati “Sena tuzakomeza kubanira neza umuryango we nkuko nawe yakomeje kubanira neza. Ni igihombo gikomeye kuri sena , umuryango we n’igihugu, yubahirwaga cyane kugira umwete n’impuhwe mu byo akora. Tuzahora tumuzirikana twishimira ibyamuranze mu bigwi bye.”

Ari muri bake babaye muri Guverinoma, urwego rw’ubutabera no mu Nteko Ishinga Amategeko kandi hose aratwa ibigwi bizira ubugwari

Ku munsi wo gukunda igihugu ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge nicyo gikorwa cya nyuma yitabiriye byagaragazaga ko yacengewe kandi yemera ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.

 

Ubwo umurambo wa Senateri Jean de Dieu Mucyo wari ugejejwe ku Kimihurura mu Ngora y’Inteko Ishinga Amategeko

 

 

 

 

Umurambo wa Senateri Jean de Dieu Mucyo ubwo wari ugejejwe mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena\

 

 

 

 

Perezida wa Sena, Makuza Bernard, yavuze ko Mucyo yari umugabo witangira akazi ke

 

11:00: Umurambo wa Senateri Jean de Dieu Mucyo umaze kugezwa mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu cyumba gikoreramo Umutwe wa Sena.

10:30 Abantu batandukanye bari kwerekeza ku Nteko Ishinga Amategeko mu Cyumba cy’Inteko Rusange ya Sena ahagiye gukomereza umuhango wo gusezera mu cyubahiro Senateri Jean de Dieu Mucyo.

10:00: Abari mu rugo rwe barimo kumusezeraho bwa nyuma baririmba indirimbo zizwi cyane muri Kiliziya Gatolika nka Mubyeyi ugira ibambe, Twaremewe kuzajya mu ijuru n’izindi.

9:30: Mu bice bikikije urugo rwe, uhereye kuri Stade Regional i Nyamirambo hagaragaraga imodoka nyinshi n’urujya n’uruza rw’abantu buje agahinda mu maso, amarira n’ikiniga batewe no kubura umugabo benshi bafataga nk’intwari.

 

Uko gahunda yo kumusezeraho bwa nyuma iteye

Imihango yo kumuherekeza yatangiye kuva saa moya kugeza saa mbili hakirwa umurambo ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye ku Kacyiru.

Senateri Mucyo yari amaze umwaka urenga gato ari Umusenateri ariyo mpamvu nyuma yo kumusezeraho mu rugo rwe hakurikiraho no kumusezeraho mu cyubahiro mu cyumba cy’Inama z’Inteko rusange ya Sena.

Nk’umukirisitu Gatolika, haraturwa igitambo cya Misa cyo kumusezeraho muri Paruwasi yitiriwe Umubyeyi w’Amahoro ‘Regina Pacis’ i Remera, hakurikireho gushyingura mu irimbi rya Rusororo.

 

Abantu batandukanye bitabiriye umuhango wo Senateri Jean de Dieu Mucyo

 

Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo nawe yitabiriye umuhango wo gusezera mugenzi we

 

 

Agahinda kagaragara ku maso y’abaje gusezeraho Mucyo

 

 

 

umuhango wo gushyingura

 

Mu nzira yerekeza ku rugo rwa Senateri Mucyo haragaragara imodoka nyinshi z’abantu bitabiriye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma

 

 

 

 

Source: Igihe

NO COMMENTS

Leave a Reply