AMAFOTO: Umwarimu wa kaminuza ya Gitwe yakoresheje ubukwe agenda mu ngorofani n’umufasha...

AMAFOTO: Umwarimu wa kaminuza ya Gitwe yakoresheje ubukwe agenda mu ngorofani n’umufasha we

| | Yasomwe inshuro 2,599 | Ibitekerezo byatanzwe
3
SHARE

Munyaneza Emile usanzwe ari umwarimu wa kaminuza ya Gitwe hamwe na Murekatete Josiane bakoze ubukwe bwa gatangaza muri Gitwe bwatangaje ndetse bukanasetsa benshi mu babyitabiriye aho babatwaye mu ngorofani yari itatse.

Emile usanzwe ari umunyarwenya ni umwarimu wa Kaminuza wize ikiciro cya gatatu cya kaminuza abifashijwemo na Gerard nyiri kaminuza ya Gitwe amurihiye kujya kwiga mu buhinde dore ko yarasanzwe akora na akazi ko kwigisha mu ishuri ryisumbuye rya ESAPAG Gitwe uyu Gerard abereye umuyobozi.

Ku kazina ka kabyiniro ka Pfumukeri Emile asanzwe azwiho udushya twinshi no kuba yaracuruje mituyu mu gihe yakoraga n’akazi ko gufasha abanyeshuri mu cyumba k’ikorana buhanga bizwi nka ICT lab cya ESAPAG aho yahavuye yerekeza gusoza ikiciro cya gatatu mu Buhinde.

Sibyo gusa kandi uyu Emile akaba azwi nanone nk’umuhanzi dore ko afite n’indirimbo yitwa Akawunga yakunda gusetsa abanyeshuri iyo yayiririmbaga.

Ubukwe bwa Josiane na Emile bwatangaje ndetse bu nahuruza imbaga ya Gitwe n’ibitwenge byinshi ku babwitabiriye.

Pfumukeri n’umufasha we Josiane

Amafoto: Ndahiro Valence Pappy

3 COMMENTS

  1. ibi ni ugusebanya kabisa. nonese niba mureba film, muribukako cyera mu binyejana bya 16 na 17 amacheval yakururaga igare rimezze nkiri. Uyu musore nicyo yashatse kwigana nuko yabuze i cheval naho ubundi design niyo 100%. Murebe film ya cendrillon, cinderella, n’izindi zivuga kuri urya muco. ingorofani ntikozwe kuriya nabusa. ingorofani ntigira aho bakandagiza ibirenge, ntigira aho bicara, ntitwikirwa kandi ntigira amapine ane. kereka niba hari indi mwavumbuye.

Leave a Reply