Amafoto y’ubudasa agaragaza ibyabereye Nyagatare ku mukino wa Sunrise na Rayon Sport

Amafoto y’ubudasa agaragaza ibyabereye Nyagatare ku mukino wa Sunrise na Rayon Sport

| | Yasomwe inshuro 6,624 | Ibitekerezo byatanzwe
4
SHARE

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2016 mu mukino w’ishiraniro wahuzaga ikipe ebyiri zari ziyoboye shampiyona zose zinganya amanota Sunrise FC ndetse na Rayon Sport mu mukino wikutaniro, Rayon Sport ibashije gutsinda ikipe ya Sunrise yari iri iwayo igitego kimwe kubusa.

Ni umukino wabereye mu Karere ka Nyagatare ahazwi nko ku kibuga cya Mbombo aho byagaragaraga nkaho ari Rayon Sport yakiriye kubera ubwinshi bw’abafana bari baje kuyishyigikira.

Mbere y’umukino habaye guhangana ku mpande z’abafana buri umwe yemeza undi ko ari bumutware amanota atatu, gusa ntibyatinze mu gice cya kabiri nyir’ukwegukana intsinzi arashyira aramenyekana, ku gitego cy’umutwe cya Kwizera Pierrot ahesha ikipe yambara ubururu n’umweru amanota atatu.

Dore amafoto y’ubudasa agaragaza ishusho uko yari imeze mu kibuga ndetse no hirya no hino mu bafana

sunrwaa
Rwarutabura umwe mu bafana ba Rayon wa akadasohoka yarahibereye
sunfaa
uyu mufana wa Sunrise iminota mirongo icyenda yose y’umukino aba agihagaze bwuma
sunn
Uyu yaje avuga ko ari we uri butange intsinzi ya Sunrise
sunruta
Rutamu umunyamakuru w’imikino akaba n’umuvugizi wa Sunrise imbere y’abafana
sunira
Irambona Eric utabashije gukina uyu mukino kubera ikibazo cy’uburwayi bwaje habura amasaha macye ngo umukino utangire (Uwambaye ingofero)
susa
Abafana ba Rayon n’umurindi mwinshi
sunmasu
Masudi Djuma umutoza wa Rayon Sport aganira n’umwungiriza we mbere y’umukino
sunnna
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Sunrise FC
sunray
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sport

sunaaca

sunrayfa

sunaca
Serumogo Ally Omar Captain wa Sunrise asubiza umupira mu kibuga nyuma yaho warurenze
subnbak
Bakame yitegura kohereza umupira mu bimbere

sunsa sunsunsunpie sunvfsunkug sun
suncor sunea
sunfxsungf

sunabf
Nyuma y’umukino abafana banyarukiye mu kibuga kujya gushimira abakinnyi

4 COMMENTS

  1. Byerekana ko abanyarwanda benshi ari inkunda rubyino. Nigute umuntu uvuka nyagatare abonye rayon bwambere n amaso abura gufana sunrise yiwabo agafana rayon atazi ni aho ikinira

    • Wowe wiyita Akumiro ndakugaye,umupira ntago bisaba ngo n kuba utuye ahantu ni nako guhita ufana ikipe yaho n ubwo yaba ikomeye cg idakomeye!Uhitamo iguha ibyishimo kandi ukayifana bivuye ku mutima!Icyo nicyo Rayon irusha andi makipe mu Rwanda!

Leave a Reply