Hotel Bambino yafashwe n’inkongi y’umuriro

Hotel Bambino yafashwe n’inkongi y’umuriro

| | Yasomwe inshuro 380 | Ibitekerezo byatanzwe
2
SHARE

Hotel Bambino iherereye mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Kabuga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu yafashwe n’inkongi y’umuriro maze ibintu hafi ya byose birashya birakongoka.

dsc_0119

Uyu muriro watangiye kugurumana ari mwishi cyane, ariko kuva  iki kibazo kikivuka, hahise hitabazwa polisi y’igihugu n’abashinzwe kuzimya umuriro baraza babasha kuzimya uyu muriro, n’ubwo ibintu byinshi byari byarangije kwangirika.

Ikintu cyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro ntikiramenyekana gusa haracyakorwa ubushakashatsi ngo bamenye impamvu nyayo y’icyaba cyabiteye.

Nk’uko bigaragara ku mafoto, murashobora kubona ko byinshi muri iyi Hoteli Bambino byangiritse, ndetse n’inkuta zimwe na zimwe zikaba zitagihagaze kubera inkongi y’umuriro yazishegeshe, n’abashinzwe kuzimya umuriro bari kugerageza kuwuhosha.

dsc_0065 dsc_0081 dsc_0252

2 COMMENTS

  1. Turashima Polisi yacu ko yabashije kuhagera ikagira ibintu bimwe iramira, jyewe ndumva harebwa intandaro y’iyi nkongi y’umuriro, Turihanganisha ba nyir’hoteri yahiye

  2. Turihanganisha nyir’iyi Hotel. Gusa niba nyirayo yari yarayishinganishije mu kigo cya assurance kizamufasha kubitunganya . Ikindi turashimira Rwanda national police uburyo yahageze Kare kuko iyo idatabarira hafi haba harakongotse hose , rwose mukomereze aho. ikindi nuko iperereza ryakomeza hakamenyekana icyateje iyi nkongi.

Leave a Reply