Amafoto y’umunsi: Uko irahira rya Perezida w’Amerika ryabaga rimeze mu binyejana byashize...

Amafoto y’umunsi: Uko irahira rya Perezida w’Amerika ryabaga rimeze mu binyejana byashize USA

| | Yasomwe inshuro 1,049 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihe hasigaye iminsi itagera ku cyumweru ngo umukuru mushya w’igihugu cy’igihangange ku isi Donald Trump watorewe kuyobora arahirire kuyobora leta zunze ubumwe z’Amerika, ikinyamakuru Touchrwanda twifuje gusangiza abasomyi uko uwo muhango w’ irahira rya Perezida wagiye ugenda mu mafoto mu binyejana byatambutse.

Irahira rya Perezida w'Amerika
Iyi niyo foto yambere yagaragaye mu mateka mu gihe kirahira, hari mu mwaka wi 1857, James Buchanan Perezida wa 15 arahira
Ibihumbi by’abanyamerika bari baje kwitabira irahira rya Perezida Abraham Lincoln wa 16 w’Amerika
Ubwo yatambutsaga indahiro ye Perezida wa 25 William McKinley mugenzi we warusoje Cleveland ari ku mutega amatwi
William Howard Taft hamwe na Theodore Roosevelt yarasimbuye ku ifarasi bagana mu irahira rya Taft
Ba gafotozi urubura rwa bazengereje mu irahira rya Perezida Taft
Perezida Woodrow Wilson warutowe hamwe na Taft yarasimbuye basohoka muri White house bakubise agatwenge ajya kurahira
Mu irahira rya Warren Harding mu 1921 nibwo hitabajwe bwa mbere imodoka yasimbuye ifarasi yatwaraga Perezida
Perezida Calvin Coolidge ari mu modoka ubwo habaga umutambagiro nyuma yo kurahira mu mwaka wi 1925
Mu irahira rya Perezida Herbert Hoover hakurikiweho gukata umuziki karahava mu mwaka wi 1929
Franklin Delano Roosevelt aha indahiro umucamanza Charles Evans Hughes mu mwaka wi 1933
John Kennedy mu irahira mu mwaka wi 1961 agaragiwe n’umuryango we
Jimmy Carter hamwe n’umugore we Rosalynn bari gucinya akadiho nyuma y’indahiro mu 1977
Perezida Ronald Reagan n’umugore we nyuma y’uko Nancy yibagiwe kumuvuga muri concert yari igiye gukurikira indahiro
George Herbert Walker Bush aje mu modoka ibyishimo ari byose
Micheal Jackson asusurutsa abitabiye umuhango w’irahira rya Bill Clinton ari kumwe n’umukobwa we Chelsea mu 1993
Mu muhango w’irahira rya George W. Bush mu mwaka wi 2005
Obama Perezida wa mbere w’umwirabura arahirira ku yobora leta zunze ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 2009

NO COMMENTS

Leave a Reply