Amakipe afite ibibuga byanzwe na FERWAFA ashobora kwigaragambya

Amakipe afite ibibuga byanzwe na FERWAFA ashobora kwigaragambya

| | Yasomwe inshuro 456 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ibibuga byanzwe: Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA riherutse gutangaza ibibuga bitazakoreshwa muri shampiyona mu gihe habura amasaha make kugirango shampiyona ya 2016/17 itangire

dsc02882
Iki n’ikibuga cya Sunrise FC

FERWAFA yari yatanze urutonde rw’ibibuga 8 bizakoreshwa mu kwakira imikino ya shampiyona gusa hari ibibuga byari byatoranyijwe bitujuje ubuziranenge ndetse bikaba byarahagaritswe kuko nta bushobozi bwo kwakira shampiyona bifite

Muri ibyo bibuga harimo ikibuga cya Sunrise FC giherereye mu karere ka Nyagatare, ikibuga cya Nyagisenyi kitorezwaho n’ikipe ya Amagaju FC, ndetse n’ikibuga k’ikipe ya Gicumbi FC.

bu11

Amagaju, agiye kujya akinira i Huye, imikino bakiriye

Image result for STADE YA GICUMBI

Ikibuga cya Rusizi kiri mu byadohorewe

Ikipe ya Sunrise na Gicumbi FC zategetswe kuzajya zakirira imikino yabo ku bibuga byo muri Kigali, hanyuma ikipe y’Amagaju yo ikacyirira imikino yabo kuri Stade ya Huye

Gusa aya makipe ntago abyumva kimwe na FERWAFA kuko bamwe mu bayobozi ba Sunrise batangaje ko badashaka kwakirira imikino yabo mu mujyi wa Kigali bitewe nuko bizabarushya cyane, ndetse bahuje ikibazo n’ikipe ya Gicumbi FC

Iki kibazo gikomeje guteza impagarara gusa umwanzuro FERWAFA yafashe ntacyo yawuhinduraho bitewe nuko ibyo aya makipe yategetswe gukosora ku bibuga byabo ntacyo bigeze bahinduraho.

Ibibuga byanzwe:

TANGA IGITEKEREZO: ESE KOKO IKI KIBUGA CYA SUNRISE GIKWIRIYE KWAKIRA SHAMPIYONA?/IREBERE AMWE MU MAFOTO

bu7

dsc02835
Ubu nibwo bwiherero bw’abakinnyi

bug

bu3
Ibyicaro by’abakinnyi nuko bimeze
bugss
Iyo imvura yaguye biba bigoranye ko umukino uba

buggd

NO COMMENTS

Leave a Reply