Amakosa ya Mukura ahaye APR FC umwanya wa mbere

Amakosa ya Mukura ahaye APR FC umwanya wa mbere

| | Yasomwe inshuro 381 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe ya APR FC iraye ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ni nyuma yaho amakosa ya Mukura abiri y’umunyezamu atumye Sekamana Maxime atsinda ibitego bibiri mu minota yanyuma y’umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wakinwaga kuri uyu wa gatanu.

Ni umukino ikipe ya Mukura yihariye muri rusange mu gice cya mbere gusa ikaza kugira amahirwe make iki kikarangira ari 0-0, nyuma yaho umusifuzi Hakizimana Louis atayihaye penaliti ku makosa abiri yakorewe abakinnyi bayo mu rubuga rw’amahina.

Nubwo ikipe ya Mukura yihariraga umupira ariko, umunyezamu Hassan Jumaine yakomezaga gukora amakosa ya hato na hato yashoboraga kubyara igitego iyo ubusatirizi bwa APR FC buza kumumenya hakiri kare.

Umutoza Okoko Godefroid yari yahisemo gukinisha Jumaine yicaza Mazimpaka André usanzwe abanzamo, nyuma yaho uyu muzamu afatiwe ibihano azira kujya mu kabari nyuma y’umukino batsinzwemo na Etincelles.

Sekamana Maxime watsinze ibitego 2

Amakosa ya Mukura, atewe n’umuzamu, mu gihe Mukura yizeraga ko igiye byibura gucyura inota rimwe muri uyu mukino, umunyezamu wayo yaje kuyikorera amakosa adakorwa, ubwo mu minota ibiri gusa yazaga guhagarara nabi mu izamu, maze Sekamana Maxime akamurunguruka ku munota wa 83 n’uwa 85 ari na ko APR FC icyura amanota atatu yose n’intsinzi ya 3-1.

Iyi ntsinzi itumye APR FC irara ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi nyuma y’umunsi wa gatatu wa shampiyona, ni mbere y’indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Mukura yabonye igitego kimwe gusa
Itangishaka Blaise watsinze igitego cya APR afungura amazamu

NO COMMENTS

Leave a Reply