“Amasengesho niyo ntwaro tuzifashisha ku mukino wa Rayon Sport” Eric Nshimiyimana

“Amasengesho niyo ntwaro tuzifashisha ku mukino wa Rayon Sport” Eric Nshimiyimana

| | Yasomwe inshuro 635 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe ya AS Kigali iri kwitegura umukino ukomeye izacakiranamo n’ikipe ya Rayon Sport kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2016 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, Eric Nshimiyimana ati n’ahamasenesho.

Umutoza wa AS Kigali Eric NSHIMIYIMANA mbere yo gukina uyu mukino  yatangaje ko abakinnyi bakoze imyitozo ihagije ndetse bakaba banakomeje gukora uko bashoboye babifashijwemo n’ubuyobozi bw’ikipe kugirango bazabashe kwegukana insinzi
img_0241

Mu mukino uheruka wa gicuti wari wahuje aya makipe warangiye  ikipe ya Rayon Sport itsinze AS Kigali ibitego bibiri k’ubusa(2-0)

Eric Nshimiyimana yavuze ko hari ibintu byinshi bigiye muri Preseason ndetse akaba ari nabyo bazaheraho bakosora kugirango babone uko bazajya batsinda, dore ko akenshi mu mikino yagiye ihuza ikipe ya Rayon Sport na AS Kigali wasangaga zihanganye cyane, imwe yatsinda uyu munsi indi ikayigobotora kuwundi munsi ikayitsinda

Mu kiganiro Eric Nshimiyimana yagiranye na Touchrwanda yavuze uyu mukino biteguye kuwukina ndetse n’abakinnyi bose bakaba bakomeje kwitegura neza cyane, ndetse bakaba bari no kwiragiza Imana cyane kugirango izabane nabo muri uyu mukino

1452382296_eric_nshimiyimana

Yagize ati “Uyu mukino dufite urakomeye cyane kuko ikipe ya Rayon Sport n’ikipe tujya duhangana cyane ndetse tukanatsindana bigoranye, gusa tugiye gukora uko dushoboye tuzatsinde kuko abakinnyi barateguwe neza cyane haba mu mutwe ndetse no mu myitozo isanzwe, ikindi kandi amakosa menshi twayaboneye muri Pre season ndetse turimo kugerageza kuyakosora k’uburyo tuzabasha kwegukana insinzi murino shampiyona ndetse tukazabasha no gutwara igikombe.”

Yakomeje avuga ko ibibazo byavugwaga murino kipe bijyanye n’imishahara byose byakemuwe, ndetse ikindi bakaba bagiye gusaba Imana kuzabafasha gukura insinzi imbere y’ikipe ya Rayon Sport

NO COMMENTS

Leave a Reply