Amata muri Nyagatare aranywebwa n’ufite ukwihangana gukomeye

Amata muri Nyagatare aranywebwa n’ufite ukwihangana gukomeye

| | Yasomwe inshuro 1,007 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Akarere ka Nyagatare kamwe mu turere tubarizwamo umubare munini w’abaturage bakora umwuga w’ubworozi bw’inka, kari mutwagizweho ingaruka zikomeye nibi ibihe by’amapfa, amata akaba anywebwa n’ufite ukwihangana gukomeye.

Nubwo benshi mu baturage ari aborozi iyo bakamye umukamo wabo bawujyana kwikusanyirizo aho bibumbiye mu ma koperative nyuma y’ikusanyirizo bakabaha amafaranga, ku ikusanyirizo nyuma yo kuyatunganya abaturage nabo bakayagura kimwe nk’abandi ariko bakayabonera kugiciro gito ugereranyije n’abari hirya no hino mu yindi mijyi.

Nubwo mu busanzwe ariho hari hazwi ko haba amata menshi ndetse bakaba abahaturiye bari muri bamwe bayabona kugiciro gito kurubu, abaturage baturiye akarere ka Nyagatare cyane cyane mu mujyi bahangayikishijwe no kubona amata bibagoye cyangwa se rimwe na rimwe bakayabura kubw’umukamo wa rumbye muri iki gihe bitewe n’izuba ryacanye igihe kirekire inka zikabura ubwatsi.

Uretse kubura kwa amata muri iyi minsi bamwe mu baturage bagaragaza ko n’igiciro cy’amata nacyo kigiye hejuru kuva mu mezi abiri ashize.

Litiro y’amata yagurwaga amafaranga 250 frw ikaba igeze ku mafaranga 300 frw nubwo kurubu kuyabona bisaba gutonda umurongo mu gihe kitari munsi y’isaha imwe cyangwa ebyiri kubwa amahirwe ntagushirireho.

Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru cya Touchrwanda.com bagaragaza ko kuyabona byabaye imbogamizi ndetse ko uyashaka bimusaba gutegereza mu gihe kitari munsi y’isaha imwe cyangwa ebyiri bitewe n’igihe yahagereye.

Umwe mu baturage twasanze yaje kuyagura witwa Mbazumutima Jean Damascene yagize ati “Kuza kugura amata kuri dayari (dairy) byabaye kubanza gutonda umurongo kubera ubwinshi bw’abayashaka kandi bigaragara ko ari macye, guhera mu ma saa Saba haba hari abantu benshi, tuza hano dutanguranwa ngo atadushiriraho, Hari ni igihe ushobora kuza saa Saba amata agahumuza utayabonye kandi wibwiraga ko wazindutse.”

dsc02681 dsc02712

1 COMMENT

Leave a Reply