Amateka: Menya neza inkomoko y’ ibisigo 7 by’ibyuma

Amateka: Menya neza inkomoko y’ ibisigo 7 by’ibyuma

| | Yasomwe inshuro 221 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Mu bitabo bitandukanye by’ amateka agaragaza imibereho y’igihugu cy’u Rwanda, bavuga ko ubundi u Rwanda rutera ariko ntiruterwe, kandi u Rwanda uko rwabaga ruteye amahanga hari abasizi bagombaga gusiga uko urugamba rwagenze ndetse bakanasingiza ingoma y’umwami binyuze mu bisigo.

imagesNi kimwe n’ibisigo by’ibyuma, amateka atubwira ko ibi bisigo bijya kwitwa iby’ibyuma ni igihe u Rwanda rwiteguraga gutera u Burundi, umusizi Kalimunda yagiye gucurisha icumu kwa Muhabura, amwima icumu amwima n’ibyuma yari yamuhaye ngo aricuremo, nibwo Kalimunda amureze ku mwami mu gisigo yise”Ibyuma bitsindira abami”. Muri icyo gisigo  yagiraga ati:”Muhabura yagomye kabiri: Yanze kuncurira intwaro mu gihe twiteguraga intambara kandi agomba kurwanira umwami,yanga no kunsubiza ibyuma ngo nge gucurisha ahandi”.

Muri icyo gihe Muhabura abyumvise bimwanga  mu nda ashaka kwiregura. ntiyari azi gusiga ariko yarabigerageje agera ku gisigo yise”Ibyuma bimarira abami urubanza”Nuko i Bwami bamutumizaho kwiregura yiregura muri icyo gisigo abari i Bwami baratangara.

Umwami Cyirima I Rujugira  akibyumva atumiza umusizi witwa Nyamugenda wa Gaharwa ngo akiranure abo bagabo, maze uwo musizi aruca mu gisigo yise”Iyo urubanza rwagombye abakuru”

Nyamugenda wa Gaharwa akimara gusiga icyo gisigo, abantu biremyemo uduce tubiri kamwe kajya ku ruhande rwa Kalimunda akandi kajya ku ruhande rwa Muhabura.

Bagorozi wari ku ruhande rwa Kalimunda yaje kuganira na Muhabura ashaka kumwumvisha ko ibyo yakoze atari byo, nuko Muhabura biramurakaza nibwo asize igisigo yise”Mbwire Bagorozi umunsi ugumye”. Bagorozi na we ntiyatinzamo amusubiza mu gisigo yise “Zemeye inganzo ingongo” aha yashakaga kubwira Muhabura ngo yumve igitsindira ingoma,

Umwami amaze kumva igisigo cya Bagorozi na we yateye hejuru maze avuga muri aya magambo:”Muhabura uri nk’inka yabira ishaka iyayo, na ho wowe Bagorozi uri icyobo kivuna imbyeyi”akaba yarashakaga kuvuga ko Bagorozi ahize Muhabura ubuhanga nubwo na we atari umuswa kuko ibyo Bagorozi ashyigikiye birusha agaciro ibya Muhabura.

Nubwo umwami Rujugira yavuze aya magambo ntiyakemuye impaka, ahubwo Ndamira ya Muhabura yashyigikiye se maze abivuga mu gisigo yise”Abatabazi bagira abatemera”. Mbaraga ya Bagorozi na we ashyigikira se mu gisigo yise”Urubanza ruhari ntiruhumburwa“. Ashaka kuvuga ko urubanza rwaciwe n’umwami ntawe urusubiza inyuma. Nuko urubanza rurangira impande zombi zitumvikanye. iyi ikaba ariyo nzira y’ibisigo birindwi bita iby’ibyuma.

1 COMMENT

Leave a Reply