Amavubi y’ abagore yatangiye CECAFA atsindwa

Amavubi y’ abagore yatangiye CECAFA atsindwa

| | Yasomwe inshuro 425 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe y’igihugu amavubi y’ abagore yerekeje mu gihugu cya Uganda aho yitabirirye amarushanwa ya CECAFA nyuma yo kumara imyaka ibiri badakandagira muri iri rushanwa, kuri iyi nshuro bakaba batangiye batsindwa.

112-cc73e

113-c06fc

Iyi kipe y’igihugu y’abagore yahagaritswe gukina imikino ya CECAFA nyuma yuko mu mwaka wa 2014 yanyagiwe n’ikipe y’igihugu ya Uganda ibitego 12-1 mu mukino yose bahuye.

Uyu mwaka aya marushanwa yabereye nabwo mu gihugu cy’ubugande kuri stade ya Njeru, ndetse umukino wa mbere ikipe y’u Rwanda yakinnye yari yahuye n’ikipe y’igihugu ya Tanzania umukino urangira Tanzania inyagiye u Rwanda ibitego 3 kuri 2.

111-b8b65

Amavubi yari yakoze iyo bwabaga kugirango yirwaneho gusa biba ibyubusa kuko basanze ikipe ya Tanzania itoroshye niko kurangiza umukino batsinzwe ibitego 3-2

110-4de1f

Biteganyijwe ko umukino ukurikira ikipe yu Rwanda izahura n’ikipe ya Ethiopia kuri uyu wa Gatatu

NO COMMENTS

Leave a Reply