Amavubi U 20 yatsindiwe muri Maroc

Amavubi U 20 yatsindiwe muri Maroc

| | Yasomwe inshuro 528 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 (Amavubi U 20), yatsinzwe ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wa gicuti yakinagamo na Maroc.

Amavubi U 20, yitabiriye irushanwa rya 1st Partners U20 Tournament ku butumire bwa Maroc, aho yajyanye intego yo kwitwara neza muri iri rushanwa rihuza abatarengeje imyaka 20 rigamije gufasha abakiri bato kugaragaza impano zabo mu rwego rwo gutegura abakinnyi beza b’ejo hazaza.

Image result for amavubi u20
Amavubi yatsinzwe ibitego 2-0

Ku ikubitiro, iri rushanwa ryagombaga guhuza ibihugu bigera kuri bitanu, gusa ibindi bihugu byagombaga kuryitabira birimo Palestine na Burkina Faso biza kwikuramo ku munota wanyuma, byatumye u Rwanda na Maroc ari byo bisigara muri iri rushanwa ryari rikinwe ku nshuro ya mbere.

Umukino wa mbere muri ibiri igomba guhuza ibi bihugu byombi, wakinwe kuri uyu wa Kane kuri Centre National de Football, Maamoura. Amavubi ya Mashami ni yo yatangiye neza umukino gusa ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Niyibizi Vedaste wa Sunrise ntibwabona inshundura.

Umutoza Mashami Vincent yagerageje gukora impinduka ngo arebe ko yabona igitego, gusa aza gutsindwa ibitego bibiri ku munota wa 81 na 88 bya Regragui Hamza Boussoufiane Hicham bituma u Rwanda rutakaza umukino ku bitego 2-0.
Aya makipe yombi, azongera ahurire mu mukino nk’uyu uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo.

NO COMMENTS

Leave a Reply