Amazi akomeje kuba isibaniro mu mujyi wa Rusizi

Amazi akomeje kuba isibaniro mu mujyi wa Rusizi

| | Yasomwe inshuro 100 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’aho imvura iguye abatuye mu mujyi wa Rusizi icyizere kikaba cyari cyose ko bagiye kubona amazi, kuri ubu yabaye isibaniro mu mujyi wa Rusizi, bararira ayo kwarika ngo kuko hari uduce tumara igihe kirekire tutabona amazi.

Nzasabimfura Mariko umwe mu bacuruza amazi mu gace kazwi ku izina ryitwa Ku Badive, yabwiye umunyamakuru wa Radiyo Rusizi ko hashize amezi agera kuri abiri nta n’igitonyanga arabona mu mugezi we, ahandi na ho ngo akaboneka mu masaha ya nijoro.

Yagize ati:”Hashize amezi abiri nta na rimwe ajya aza wenda muri ayo mezi abiri yose”.

Abandi bati:”Amazi nta kunda kuboneka aboneka nijoro gusa rimwe na rimwe”.

Usengimana Felicien umuyobozi w’uruganda rw’amazi rwa Cyunyu avuga ko impamvu nyamakuru y’ibura ry’amazi, aruko mu gihe cy’imvura uyu mugezi wa Cyunyu ukunda kwandura bikarenga ubushobozi bw’uru ruganda kuba rwayayumgurura bikabaviramo gufata umwanzuro wo kuba bahagaritse kurekura amazi.

Yagize ati:”Ubu ni mujyi cy’imvura nyine birumvikana imiti dukoresha hano ntabwo iba igishoboye kuyungurura ayo mazi, bigasaba rero ko duhagarika kugira ngo ibanze igabanyuke”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uru ruganda rwubatswe mu mwaka 1987 rutangira gutanga amazi 1987, ngo kugeza iki gihe ntiruravugururwa, gusa akizeza abaturage ko hari amazi azaturuka ku isoko iva mu karere ka Nyamasheke  azakwirakwiza mu baturage.

Uretse agace kitwa Matheus kadakunze kubura amazi, utundi duce nka mont Cyangugu, ku kibuga cy’indege, ku Badive, no ku Gaturika amazi afatwa nk’abashyitsi. Kuba amazi akomeje kuba isibaniro mu mujyi wa Rusizi bikaba bitoroheye benshi baturiye uwo mujyi.

NO COMMENTS

Leave a Reply