Amb. Kavaruganda yamaze gutanga impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Australia

Amb. Kavaruganda yamaze gutanga impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Australia

| | Yasomwe inshuro 185 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa 24 Ugushyingo Guillaume Kavaruganda usanzwe ari Ambasaderi muri Singapore ,yahaye impapuro Guverineri mukuru wa Australia Peter Cosgrove zimwemerera guhagararira inyungu z’ u Rwanda muri iki gihugu nka Komiseri mukuru muri Australia.

71a9e9f4e4fc60023fe0035bf882a650
Photo/New Times

Mu kiganiro cyabereye mu muhezo Amb.Kavaruganda yashyikirije Peter Cosgrove intashyo za Perezida Kagame ndetse bagira n’ibindi baganira harimo nk’ubutwererane bw’ibihugu byombi, Dore ko n’ubusanzwe u Rwanda rwoherezaga ikawa muri iki gihugu ,bikaba ari bimwe mu byakuruye abashoramari bo muri Australia kuza gushora imari mu buhinzi, ubucukuzi n’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Kavuruganda ahagarariye u Rwanda muri Australia nyuma y’inama y’abaminisitiri yabaye umwaka ushize wa 2015, aho basabiye Kavaruganda kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore. Amb.Kavarugaranda akaba yarakoze imirimo itandukanye aho yabaye umwalimu w’amategeko muri kaminuza yigenga ya Kigali,yakoze kandi no muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

NO COMMENTS

Leave a Reply