America: Irondabwoko ryiyongereye kuva Trump yatorerwa kuba perezida

America: Irondabwoko ryiyongereye kuva Trump yatorerwa kuba perezida

| | Yasomwe inshuro 573 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Muri Leta Zunze Ubumwe z’America irondabwoko ryafashe indi ntera kuva Donald Trump yatorerwa kuyobora iki gihugu. Hano turabagezaho zimwe muri zo.

irondabwoko

Ikigo cy’amategeko arengera abakene (Southern Poverty Law) kimaze kwakira ibirego bigera kuri 200 byerekeranye n’irondabwoko kuva Trump yatorerwa kuyobora Amerika.

Kuva Trump yatorwa, muri states zitandukanye muri amerika hose hagenda haboneka ibikorwa bibi bigendanye n’irondabwoko, ubugome no kwangiza ibintu, ibyinshi muribyo ugasanga bifitanye isano n’amwe mu magambo yagiye avugwa na Donald Trump ubwo yari ari mu rugendo rwo kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika.

Amwe mu mashyirahamwe yo kwirenganura aho muri Amerika akaba asaba Trump kwamaganira kure ibyo bikorwa, ariko kugeza ubu akaba ataragira icyo abikoraho.

Dore bimwe muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bukomeje gukwirakwira hirya no hino muri Amerika:

Maryland

I Maryland, ubwo umuyobozi w’urusengero Episcopale y’agakiza muri Silver Spring yafunguraga urusengero mu gitondo, yasanze icyapa cyamamaza amasaha yo guhimbaza Imana kuba yoboke b’aba nya Espagne, yasanze bakimanuye banagishwanyaguye banditseho amagambo avuga ko igihugu cya Trump ari icy’abera gusa: “TRUMP NATION WHITES ONLY.”

New York

Kuri uyu wagatandatuushize, ibimenyetso by’aba Nazi n’ijambo “Trump” byagiye byandikwa ku nzugi z’ibyumba by’amacumbi abanyeshuri bararamo mu ishuri rishya rihereye mu mujyi wa New York. Muri ayo macumbi bikaba bivugwa ko habamo abanyeshuri b’abakobwa bakomoka mu bwoko bw’abayahudi.

California

Kuwa kane ushize, ibishushanyo bigendaye n’irondabwoko, ibimenyetzo by’aba Nazi ndetse n’ijambo “Heil Trump” byagaragaye kuri sitasiyo ya Bus kuri Universite ya California muri San Diego.

Pennsylvania

kuwa gatanu ushize, abanyeshuri b’abirabura muri Universite ya Pennsylvania bashyizwe ku rutonde rwa groupe y’abagomba koherezwa ubutumwa burimo amagambo y’irondabwoko n’iterabwoba. Ubwo butumwa bukaba bwaroherejwe n’uwiyita  “Daddy Trump,” naho urwo rutonde baruha izina rya “MudMen,” (Abagabo basa nabi, cyangwa b’icyondo).

Michigan

Kuwa gatanu ushize, umugabo yateye ubwoba umunyeshuri w’umuyisilamukazi muri Univerisite ya Michigan, amusaba gukuramo umwenda bambara mu mutwe (hijab ), cyangwa se bamutwike.

Naho kuwa kane ushize, abanyeshuri bo mu  ishuri rya Royal Oak Middle School ho muri Royal Oak i Michigan, ubwo bari bagiye mu kiruhuko cyo gufungura, baririmbaga bavuga ngo “Ubaka urwo rukuta”, bishatse kwigana amagambo ya Trump avuga ko azubaka urukuta ku mupaka wa Amerika na Mexique.

Ibi akaba ari bimwe mu byashoboye kugera mu itangazamakuru no mu nkuta nkoranyambaga zimwe na zimwe.

NO COMMENTS

Leave a Reply