Amerika: Ibiro by’amatora byafunguwe mur Florida

Amerika: Ibiro by’amatora byafunguwe mur Florida

| | Yasomwe inshuro 255 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ibiro by’amatora byafunguwe i Florida muri Amerika ku bashaka gutora hakiri kare, n’ubwo mu bindi bihugu bigize Leta y’unze ubumwe y’Amerika igihe cy’amatora kitaragera.

florida

Florida akaba ari imwe mu  State nini zigize leta yunze ubumwe ya Amerika byagaragaye ko umu kandida uyitsize atsinda amatora yose akaba Perezida.

Muri iyi State ya Florida Hillary Clinton na Donald Trump  bakaba barwanira amajwi bikomeye, n’umubare w’ababashyigikiye bari mu kigero cy’imyaka yo gutora ukaba wegeranye cyane; aho Trump afite intara zigera kuri eshanu zimushyigikiye, naho Hillary Clinton akaba yizera intara zindi bakunze kwita Sunshine State aho i Florida.

Gutora binyujijewe mw’ Iposita byatangiye kare mu byumweru bishize, aho abarenga miliyoni barangije gutora. kugeza ubu ikusanya bitekerezo rikorwa na CBS/YouGov rikaba rivuga ko Hillary yaba arusha Trump amajwi agera kuri atatu kw’ijana, 46% ugereranyije na bwana Trump ufite 43%.

Ikusanya bitekerezo rishya mu gihugu hose riyobowe na CNN/ORC ryo rikaba riha Madamu Clinton amanota 6 kurusha Bwana Trump, ni ukuvuga 51% kuri 45%.

Bwana Trump akaba ashinja agatoki ibitangazamakuru, avuga ki bigizwe n’abajura ndetse n’ibisambo, bakaba bari hafi kuba ibisambo nka Hillary.

Ibi akaba yarabitangaje ubwo yari mu rugendo rwo kwiyamamaza ahitwa St Augustine, ubwo yabwiraga imbaga yari yabyitabiriye agira ati: “bagabo turi gutsinda, bagabo turi gutsinda”.

umufana wa Trump

NO COMMENTS

Leave a Reply