Amerika ihangayikishijwe n’ ibihe bidasanzwe Ethiopia yashyizeho

Amerika ihangayikishijwe n’ ibihe bidasanzwe Ethiopia yashyizeho

| | Yasomwe inshuro 148 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’aho ku cyumweru gishize igihugu cya Ethiopia gishyizeho ibihe bidasanzwe bizamara amezi atandatu, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye iki gihugu kutikinga mu gihe nk’ki ngo gikore ibidakorwa.

_91883475_whatsubject
imyigaragambyo yaguyemo abatari bake

Umuvugizi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko ari ngombwa  ko, Ethiopia isobanura neza imikorere yayo muri iki gihe kidasanzwe kizamara amezi atandatu, ndetse n’uko iki gihugu kizaba gicunga umutekano w’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Nkuko byari biteganyijwe kuri uyu wa kabiri nibwo shanseriye w’Ubudage Angela Merkel yagombaga kugera mu gihugu cya Ethiopia, aha akaba yasabye iki  gihugu kubahiriza uburenganzira bw’abaturage bwo kuvuga ibitagenda neza. Kugeza ubu Amerika ngo niyo itewe impungenge n’ibi bihe bidasanzwe Ethiopia yashyizeho nkuko BBC yabitangaje.

Iki kiruhuko kandi gishyizweho nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yamagana leta yabaye hagati y’amoko abiri akomeye, ikindi kandi ngo giteye impungenge amerika ngo nuko iki kiruhuko cyashyizweho kugira ngo bacecekeshe abavuga leta nabi.

Kugeza ubu abasirikare bakwirakwijwe mu duce two hirya no hino mu gihugu ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi kugira ngo bitabangamira icyo kiruhuko.

Kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize, abantu amajana n’amajana bamaze kuhasiga ubuzima ndetse na leta ya Ethiopia yemera ko byibura abantu bagera kuri 500 bamaze gupfa.

NO COMMENTS

Leave a Reply