Amerika: Nyuma yo kuvuka akibwa yongeye kubonwa afite y’ imyaka 18

Amerika: Nyuma yo kuvuka akibwa yongeye kubonwa afite y’ imyaka 18

| | Yasomwe inshuro 1,525 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu majyepfo y’umujyi wa Carolina, umwana w’umukobwa  yibwe ari uruhinja, none yongeye kugaragara afite imyaka 18 nkuko polisi ibitangaza.

_93563748_pairofKamiyah Mobley yibwe mu mwaka 1998 mu kwezi kwa karindwi, kuri ubu akaba yamaze kubonwa nyuma y’iperereza ryabaye. Ubuyobozi bwo muri Walterboro, mu majepfo ya Carolina bwahamije icyaha Gloria Williams w’imyaka 51 icyaha cy’ubushimusi.

BBC itangaza ko uyu mwana witwa Mobley yahinduriwe amazina kugira ngo William amubere nyina. ibimenyetso byatanzwe n’abaganga bikaba byaragaraje ko atari uwa William.

Nkuko ngo bigaragara, uyu mwana wari warashimuswe yongeye kugaragara asa n’umuntu wari mu buzima bwiza. Ubuyobozi buvuga ko bwakusanyije amakuru agera ku bihumbi 2500 ariko amakuru ya nyuma bayabonye umwaka ushize ku rukuta  rwa @MissingKids ari na rwo rwatumye uyu mwana aboneka.

Uru rukuta rwagaragaje uko umwana yari ameze agishimutwa ndetse kugeza ubu uyu mugore wamushimuse William, yari afungiye iwe mu rugo kuri uyu wa gatanu.

Imiryango y’uyu mwana ivuga ko, uyu mukobwa yibwe amaze amasaha umunani avutse muri kaminuza yigisha iby’ubuganga muri Amerika UF Health Jacksonville.

NO COMMENTS

Leave a Reply