Amerika: Umugore arashinja Donald Trump kumufata amabere akagerageza kwinjiza ukuboko imbere y’ijipo

Amerika: Umugore arashinja Donald Trump kumufata amabere akagerageza kwinjiza ukuboko imbere y’ijipo

| | Yasomwe inshuro 348 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuherwe wiyamamariza kuyobora Amerika Donald Trump arashinjwa n’abagore babiri kubakorera ibikorwa by’urukozasoni batabishaka bifatwa nko gufata ku ngufu.

Image result for donald trump

Umugore umwe ashinja Donald Trump kuba yaramufashe amabere ubwo bari mu ndege atabishaka akagerageza kwinjiza ukuboko imbere y’ijipo.

Undi ashinja Trump kuba yaramusomye we atabishaka na mba ubwo bari mu muturirwa wa Trump uzwi nka Towers mu mwaka wa 2005.

Ariko abafasha uyu muherwe mu bikorwa byo kwiyamamaza bakaba bamuhakanira bivuye inyuma bavuga ko aya ari amagambo asesereza Trump. Umwe mu barega Trump, Jessica Leeds avuga ko yamukorakoye umubiri wose ubwo bari mu rugendo berekeza i New York icyo gihe akaba yarafite imyaka 38 bakaba bari mu mwanya abaherwe bicaramo.

Image result for donald trump

Abafasha Tump kwiyamamaza bakomeza bashinja ikinyamakuru cyanditse iyi nkuru New York Times y’aba bagore kuba cyaratangije gahunda isesereza Bwana Trump kuri ubu utangiye kubura amajwi yo kuba yayora iki gihugu cya Amerika.

Perezida Barack Obama uri kurangiza manda ye, we ubwe akaba abona nta kizere Trump yagirirwa, mu magambo ye atangaza akavuga ko Trump atabasha no gukora akazi ko mu iduka.

Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply