Amisi Cedric yakuriye inzira ku murima ikipe ya Rayon sport yamwifuzaga

Amisi Cedric yakuriye inzira ku murima ikipe ya Rayon sport yamwifuzaga

| | Yasomwe inshuro 544 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umukinnyi Amisi Cedric ufite inkomoko y’ubwenegihugu mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi wahoze akinira ikipe ya Rayon Sport n’ikipe y’igihugu y’u Burundi no muri Mozambique, ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Portugal.

arton13031

Amisi Cedric wabaye ikirangirire ubwo yakiniriraga ikipe ya Rayon Sports akayivamo yerekeza muri Mozambique yamaze gusinyira ikipe ya União da Madeira yo mu cyiciro cya 2 muri Portugal.

15978193_1350734998291426_246998253_n

Amisi Cedric ubwo yari amaze gusinya amasezerano muri União da Madeira Mu minsi ishize uyu mikinnyi wahogoje aba Rayon akaba atazibagirana mu mitima ya benshi mu banyarwanda ndetse n’abakunzi ba ruhago mu karere yari amaze iminsi akorera imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports aho yari ari mu biruhuhuko mu Rwanda.

Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bakaba bari bifuje ko uyu mukinnyi wabahaye ibihe byiza yagaruka agafasha ikipe mu gikombe cy’Afurika cya Confederation Cup.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply