Amadini amwe n’amwe inzitizi mu gukora Umuganda

Amadini amwe n’amwe inzitizi mu gukora Umuganda

| | Yasomwe inshuro 132 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nk’ uko bisanzwe buri wa gatandatu wanyuma w’ Ukwezi mu gihugu hose abaturage bahurira mu bikorwa by’ Umuganda rusange uba buri kwezi, aho abaturage batuye muri buri mudugudu baba baratekereje ku bikorwa bikenewe kurusha ibindi mu gace batuyemo.

Mu biganino byateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Minaloc mu rwego rwo kureba uko gahunda y’umuganda yaba igisubizo cy’ibibazo biba byugarije abaturage, kuri uyu wa kane yagiranye ibiganiro n’abanyamadini batandukanye, ariko bigaragara ko hari amwe mu madini atungwa agatoki ku kuba inzitizi, mu gukora umuganda rusange.

muneshyaka
MUNYESHYAKA Vincent umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC

Gusa nubwo uyu muganda ukomeje gukorwa,ngo usanga hakiri zimwe mu mbogamizi zituma gahunda yawo itagerwaho neza nkuko zimwe zivugwa nUmunyamabanga Uhoraho muri MINALOC  MUNYESHYAKA Vincent, ati: ”inzitizi zo ni nyinsi nkaho navuga nk’iteganyamigambi ry’umuganda, ubundi ku bwanjye ntekerezako hakagombye kubaho abaturage batuye mu kagali mu murenge bakavuga bati twebwe tuzakora iki dukurikije ahantu dutuye, ikindi mbona gituma umuganda udakorwa neza nkuko wakagombye n’imyumvire y’abanyamadini bamwe na bamwe, niba barikosoye byaba ari byiza, ariko muzi nk’abahamya ba yehova, akenshi kugirango uzababwire ibijyanye n’umuganda n’ikibazo gikomeye, iyo hari abantu bameze batyo n’abayoboke babo bagendera muri izo nzira, ibi rero byakemuka ariko hakagombye kujya hatangwa icyemezo kuri buri mu ntu, cyangwa se kuri buri mu ryango cy’uko abawurimo bakoze umuganda”.

Umuganda w’uku kwezi ku Ukwakira ukaba uteganijwe kuba ku wa gatandatu tariki 29 Ukwakira, ariko abaturage bose bakaba bakangurirwa kuba bawitabira bitandukanye ni uko byari bisanzwe kugirango amakosa yagiye awudidinza abe yakosorwa intego yawo ibashe kugerwaho.

umuganda-rusange

Yakozwe na Vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply