Angela Merkel ategerejwe muri Afurika

Angela Merkel ategerejwe muri Afurika

| | Yasomwe inshuro 132 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Shanseriye w’Ubudage Angela Merkel yijeje inkunga yo kurwanya ibyobyebwenge ndetse n’abaturage bimuka bava mu guhugu cya Mali, ibi akaba yabitangaje mu ruzinduko rwe rwa mbere agiye kugirira muri Afurika aho ngo azafasha abimukira gusubira mu rugo.

German Chancellor Angela Merkel attends a meeting of the Christian Democratic Seniors Union in Magdeburg, Germany, October 7, 2016. REUTERS/Axel Schmidt

Gusa nubwo yavuze ko azafasha igihugu cya Mali, Angeka Merkel ntiyigeze abivuga mu buryo bwimbitse ibirebana nubwo bufasha.

Angela merkel utaratangaje niba aziyamamariza manda ya kane yo kuyobora Ubudage, ngo yakoze igikorwa cyo kwigarurira imitima y’abaturage aho yahaye uburenganzira abimukira bagera kuri miliyoni mu gihugu cye, benshi muri bo akaba baraturutse mu burasirazuba bwo hagati.

Igihugu cya Mali ni kimwe mu bihugu icumi bifite abimukira benshi binjiye mu gihugu cy’Ubutaliyani nkuko umuyango mpuzamahanga ushinzwe impunzi ubivuga, ndetse ngo hari gahunda yo gufunga imihanda yo mu burengerazuba bw’Afurika inyuramo impunzi.

Angela Merkel urasura igihugu cya Niger kuri uyu wa mbere akazakomereza urugendo rwe muri Ethiopia kuri uyu wa kabiri, ntiyigeze atangaza niba hari izindi modoka z’intambara Ubudage buzatanga ku ngabo ziri kubungabunga amahoro muri Mali, dore ko igihugu cy’Ubudage gifite abasirikare bagera kuri 500 muli Mali.

Angela yavuze ko bagiye gushyira imbarga mu buhinzi mu gice cy’amajyaruiguru ya Mali aho iki gice kikirimo ibikorwa byinshi by’umutwe wa Islamic state. Yabwiye abanyamakuru ko nyuma yo guhura na Ibrahim Boubacar Keita bagiye gushyira imbaraga mu gutekanya igihugu cya Mali.

Reuters ivuga ko igihugu cy’Ubufaransa,Ubudage n’Ubutaliyani ngo byiteguye guteza imbere umubano wihariye n’ibihugu bya Mali na Niger mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abimukira.

NO COMMENTS

Leave a Reply