APR FC iguye miswi na Gicumbi FC-AMAFOTO

APR FC iguye miswi na Gicumbi FC-AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 383 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2016 ikipe ya APR FC yari yacakiranye n’ikipe ya Gicumbi FC mu mikino ya shampiyona 2016/17, umukino ukaba urangiye APR FC iguye miswi ku gitego kimwe kuri kimwe (1-1)

0

1

Uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo ukaba yatangiye ku isaha ya Saa cyenda n’igice, gusa amakipe yombi yatangiranye imbaraga nkyeya bigera aho abafana bavuga ko izuba ariryo riri gutuma abakinnyi bagira ubunebwe

6

4

5

Ikipe ya APR FC yari ifite abafana baruta aba Gicumbi FC ndetse bakaba banayihaga imbaraga gusa ibitego biranga biba ibyibura, mu gihe ku ruhande rwa Gicumbi ho bari bihebye cyane kuko bifuzaga kunganya byonyine, ndetse igice cya mbere cyarinze kirangira amakipe yombi akinganya ubusa k’ubusa.

3

Hashize iminota itatu gusa igice cya kabiri gitangiye ikipe ya APR FC yahise ibona penariti iturutse kuri Uwineza Jean De dieu wa Gicumbi FC wakoze umupira n’amaboko, maze Hakizimana Muhadjiri atazuyaje ahita atsinda igitego cya mbere cya APR FC

2

Ikipe ya APR FC yakomeje kwirwanaho kugirango irinde igitego kimwe yari yatsinze gusa birayangira, habura iminota igera kuri 15 kugirango umukino urangire rutahizamu wa Gicumbi FC witwa Shyaka ahita atsinda igitego  cyo kwishyura maze amakipe yombi ahita anganya igitego kimwe kuri kimwe ndetse umukino urinze urangira nta mpinduka zirabaho

Amwe mu mafoto yaranze umukino:

13 7 8 9 14 12 11

NO COMMENTS

Leave a Reply