APR FC itangiye shampiyona neza, maze inyagira Amagaju igitego 1-0

APR FC itangiye shampiyona neza, maze inyagira Amagaju igitego 1-0

| | Yasomwe inshuro 482 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2016, shampiyona y’u Rwanda yari igeze ku munsi wayo wa gatatu, aho amakipe atandukanye yari yacakiranye , APR FC ihura n’ikipe Amagaju maze akesurana kakahava.

Umukino wari uhanzwe amaso cyane n’umukino wahuje ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Amagaju FC, uyu mukino ukaba wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, ndetse urangiye ikipe ya APR FC itahanye amanita atatu
arton82796

Uyu mukino wari ukomereye amakipe yombi kuko ibitego byari byabaye ibyibura, gusa ku ruhande rwa APR FC yakomeje gusatira cyane ndetse biyihesha kubona Koruneri zigera kuri 15 mu mukino wose

Si koruneri gusa, ikipe ya APR FC yatahiye kuko ku munota wa 41 w’umukino, rutahizamu ukomeye wa APR FC, Hakizimana Muhadjili yaboneye igitego cya mbere ikipe ya APR FC, maze amakipe yombi ajya kuruhuka APR FC ikiyoboye.

1473784305_dsc_0365

Mu gice cya Kabiri amakipe yombi yagarukanye imbaraga zidasanzwe gusa biba ibyubusa habura iyinjiza indi igitego, umukino urinze urangira ikipe ya APR FC igifite igitego kimwe k’ubusa bw’Amagaju, yegukana amanota atatu ityo

1474028189_dsc_0382

NO COMMENTS

Leave a Reply