APR FC na AS Vita Club byaguye miswi 0-0

APR FC na AS Vita Club byaguye miswi 0-0

| | Yasomwe inshuro 116 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe ya APR FC n’ikipe ya AS Vita Club yo mu gihugu cya Congo byaguye miswi mu mikino yo mu marushanwa ya AS Kigali Pre Season Tournament nyuma yo kunganya ubusa k’ubusa habuze ikipe nimwe itsinda indi.

1473622071_dsc_0110

Uyu mukino wabereye kuri Stade amahoro I Remera ukaba wari umukino utoroshye yaba ku ruhande rwa APR FC ndetse no ku ruhande rwa AS Vita Club bitewe nuko yose ari amakipe akomeye kandi afite abakinnyi b’inararibonye.

Uyu mukino utaraba benshi bibazaga ikipe ishobora kwegukana insinzi gusa impaka zikabura uzikemura.

N’umukino utari woroshye yaba ku ruhande rw’abakinnyi ba APR FC ndetse no ku ruhande rwa AS Vita Club ndetse abakunzi baya makipe yombi bavuye ku kibuga bishimiye amakipe yabo yagaragaje umukino mwiza cyane urimo imbaraga.

Ikipe ya APR FC yashimishije abafana cyane nubwo itabonye igitego gusa yakinanye imbaraga nyinshi cyane ishaka kubona insinzi gusa ikipe ya AS Vita Club nayo ikomeza gushyiramo imbaraga ziruta iza APR FC kugirango nayo yigaragaze cyane ndetse ibone insinzi nubwo byarangiye amakipe yose abuze iyakwemeza indi bakanganya kuko byaguye miswi 0-0.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC na AS Vita Club zinganya amanita kuko zose zatsinze umukino umwe ndetse zinganya nundi mukino umwe.

NO COMMENTS

Leave a Reply