APR FC yandangaje Daulphin Noire iyitsinda ibitego 5-0

APR FC yandangaje Daulphin Noire iyitsinda ibitego 5-0

| | Yasomwe inshuro 579 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Nzeli 2016 imikino yo mu marushanwa ya AS Kigali Preseason Tournament yakomeje aho ikipe ya APR FC yari yakinnye niya Daulphin Noire ituruka muri Congo.

unnamed-1

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ukaba wahuje amakipe aharereye mu itsinda B, ariyo APR FC, Daulphin Noire, Sunrise FC na Kiyovu Sport.

unnamed

Ikipe ya APR FC yari yacakiranye niya Daulphin Noire uyu mukino ukaba uri mu mikino yoroheye ikipe ya APR FC bitewe nuko ibashije kubona insinzi y’ibitego 5 kuri 0 ba Daulph Noire.

unnamed-3

Hashize umunota umwe uyu mukino utangiye rutahizamu Bigirimana Issa yahise abona igitego cya mbere cya APR FC aherejwe umupira na Butera Andrew,

Mbere yuko bajya kuruhuka Sekamana Maxim yatsinze ibitego bibiri(2) ku mipiri yahabwaga n’abataka, maze igice cya mbere kirangira ari ibitego 3 bya APR FC kuri 0 ya Daulph Noire.

unnamed-5

Bagitangira igice cya kabiri cy’umukino, Sibonama Patrick wari winjiyemo asimbuye ahise abona igitego cya Kane cya APR FC.

Mu minota 5 y’inyongera yari itanzwe, Nshuti Innocent yakorewe ikosa ari imbere y’izamu maze batanga penariti, atazuyaje yahise ayinjiza ari nako umukino uhita urangira maze APR FC itahana insinzi y’ibitego 5 k’ubusa bwa Daulphin Noire

unnamed-4

unnamed-6

unnamed-8

unnamed-7

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi ni aba bakurikira

APR FC: Mvuyekure Emery (GK), Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Usengimana Faustin (C ), Mukunzi Yannick, Sekamana Maxime, Buteera Andrew, Bigirimana Issa, Hakizimana Muhadjili na Habyarimana Innocent.

Dauphin Noir: Mutsikira Tshumba Tresor (GK), Kitenge Pascos, Wakwingwa Mobali, Ntabara Kajangu, Monoko Nyungu Opapy, Ally Shabani, Masangu Sagabu Didier, Manzoki Cesar, Mwenge Serge na Basiala Amongo.

Mu gihe Umukinnyi witwaye neza yabaye Sekamana Maxim

unnamed-2

NO COMMENTS

Leave a Reply