APR FC yatumiwe mu marushanwa akomeye i Brazzaville

APR FC yatumiwe mu marushanwa akomeye i Brazzaville

| | Yasomwe inshuro 190 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe ya APR FC yatumiwe mu marushanwa akomeye mu gihugu cya Congo Brazzaville mu mpera z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo, aho izacakirana n’amakipe akomeye yo muri iki gihugu.

apr-fc-ihagarariye-rdf-irashaka-kwisubiza-igikombe-cyimikino-ya-gisirikare1

Nkuko umuvugizi wa APR FC Kazungu Clever abitangaza, yemeje ko bafite ubutumire buturuka mu gihugu cya Congo Brazzaville, atangaza iri rushanwa bazajyamo ari irushanwa ry’ubwigenge bw’iki gihugu

arton581

Iri rushanwa rizatangizwa tariki ya 20 Ugushyingo 2016, amakipe aturuka mu gihugu cya Uganda, na Africa y’epfo biravugwa ko nayo yatumiwe, ndetse n’andi makipe arimo Leopards de Dolisie nayo yaratumiye, mu gihe ikipe ya AS Vita Club yo itigeze itumirwa.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa rwemereye APR FC kujyenda, gusa ibategeka ko imikino ya shampiyona yari kuzaba muri iyi minsi bagiye, bazayikina bavuyeyo, hadakurikijwe uko imikino ipanze(Irregular time)

NO COMMENTS

Leave a Reply