APR yatsinze Rayon inshuro 30, Rayon nayo itsinda APR inshuro 25, ese...

APR yatsinze Rayon inshuro 30, Rayon nayo itsinda APR inshuro 25, ese kuri uyu munsi ninde utsinda undi?

| | Yasomwe inshuro 94 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nzeli 2016 ikipe ya Rayon Sport iraba yacakiranye niya APR FC, uyu akaba ari umwe mu mukino yitabirwa cyane hano mu Rwanda dore ko abantu b’ingeri zose baba bawuhanze amaso cyane.

img_1115
Rayon Sport
1a236f3d2b716ac26218696d08bd4321
APR FC
img_1089
Rwasamanzi Yves umutoza wa APR FC
Masudi Djuma
Masudi Djuma umutoza wa Rayon Sport

Aya makipe yagiye arangwa n’udushya twinshi mu mikino yose yagiye ibahuza, dore ko hamwe wasangaga ikipe ya APR FC yatsinze, bakongera guhura bikaba ukundi, APR FC igatsindwa.

Izi kipe zombi zimaze guhura inshuro zigera kuri 77, muri izo nshuro ikipe ya APR FC yatsinze imikino 30, naho Rayon Sport itsinda APR FC inshuro 25, zinganya inshuro 22.

Mu mikino yose 77 aya makipe yakinnye kandi habonetsemo ibitego 225, harimo 114 bya APR FC.

Ni gake aya makipe yagiye ahura imwe igatsinda indi kabiri kikurikiranya kuko iyo imwe yatsindaga indi ubushize siko byajyendaga.

Kuri uyu mukino wa Kane haraca uwambaye hagati yaya makipe yombi, uyu mukino uri bubere¬†kuri stade Amahoro i Remera kw’isaha ya 18:00 nyuma yundi uri buhuze ikipe ya AS Vita Club na Kiyovu Sport kw’isaha ya 15:30.

Ese wowe urabona ariyihe iri butsinde indi?? Tanga igitekerezo cyawe.

NO COMMENTS

Leave a Reply