Arsenal ibabaje abakunzi bayo-AMAFOTO

Arsenal ibabaje abakunzi bayo-AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 767 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe ya Arsenal ibabaje abakunzi bayo, ihagamwe na Tottenham ku kibuga cya Emirates maze banganya igitego kimwe kuri kimwe(1-1) mu mikino ya shampiyona y’ubwongereza igeze ku munsi wayo wa 11.

Arsenal yari ihanzwe amaso byitezwe ko ikura amanota atatu kwa Tottenham gusa birangiye amakipe yombi ananiranywe maze banganya igitego kimwe kuri kimwe (1-1).

Ikipe ya Arsenal niyo yabanje gutsinda dore ko ku munota wa 42 w’igice cya mbere cy’umukino Kevin Wimmer yari yamaze kuyibonera igitego cya mbere ndetse barinda bajya mu karuhuko Arsenal ikiyoboye

 

Mu gice cya kabiri Tottenham yagarutse isa nkiyariye amauvbi ifite imbaraga nyinshi zo kwishyura ndetse birayihira maze ku munota wa 51, Harry Kane atsinda igitego kuri penariti yari iturutse ku ikosa ryakorewe Mousa Dembele.

Umukino urinze urangira ntampinduka zirabaho, amakipe yombi akinganya igitego kimwe kuri kimwe (1-1).

Harry Kane

NO COMMENTS

Leave a Reply