Asinah yashyize hanze amashusho y’ iganjemo imyambaro ya Bikini

Asinah yashyize hanze amashusho y’ iganjemo imyambaro ya Bikini

| | Yasomwe inshuro 1,916 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mukasine Asinah uri kwigaragaza mu njyana ya Dancehall kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’ indirimbo ye nshya yitwa Happy Time yakoreye mu kiyaga cya Kivu.

Asinah amaze umwaka umwe mu ruhando rwa muzika, yatangiye aririmba mu njyana ya Dancehall ndetse album ya mbere ari gukora izaba igizwe n’indirimbo ziganjemo izifite umudiho wa Kinyafurika na Jamaica.

Asinah wifuza kugera kure muri muzika ye

Asinah waherukaga gukora indirimbo nka Do it, Game is over ndetse n’ izindi zitandukanye yagiye ahuriramo n’ abandi bahanzi ba hano mu Rwanda kuri ubu yashyize hanze indirimbo Happy Time yakozwe na Producer Washington ndetse iyi ndirimbo yaje izanye n’ amashusho yayo.

Happy Time indirimbo nshya ya Asinah yiganjemo imbyino zi mbaraga zikunzwe kubyinwa naba Jamaican doreko na Asinah aririmba yibanda kuri iyo njyana.

Mu kiganiro na Touchrwanda Asinah “yavuze ko igihe amaze aririmba amaze kugera ku rwego rwiza bityo akaba atangiye kwiga uko azinjira mu isoko ry’umuziki muri Afurika y’Uburasirazuba ahereye mu Rwanda. Yavuze ko ‘intego ya mbere ari uguca inzira zishoboka akayobora umuziki w’abahanzi bari mu cyiciro cy’ab’igitsinagore mu Rwanda mu myaka ibiri iri imbere.”

Indirimbo Happy Time ya Asnah wayisanga kuri Youtube.

NO COMMENTS

Leave a Reply