Assia agiye kuzenguruka u Rwanda yerekana film ihuriwemo n’ ibyamamare n’ abahanzi

Assia agiye kuzenguruka u Rwanda yerekana film ihuriwemo n’ ibyamamare n’ abahanzi

| | Yasomwe inshuro 731 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mutoni Assia umenyerewe muri cinema Nyarwanda nka Rosine kuri ubu agiye ku murika film ye nshya yitwa Jibu, aho azazenguruka igihugu atanga n’ inyigisho zubaka¬†urubyiruko.

Assia uzaca mu turere tugize u Rwanda atanga ubutumwa mu rubyiruko azaba ari kumwe n’ abahanzi batandukanye aho bazajya batanga ubutumwa bwigisha haba kubibi by’ ibiyobyabwenge cyangwa mu kwihangira imirimo nibindi bigiye bitandukanye byafasha urubyiruka kwiteza imbere rukayoboka inzira nziza.

assia
i Butare niho bazatangirira mu gikorwa cyo kumurika film yitwa Jibu

Diamond Motion Pictures presents yateguye uyu muzenguruko yifashishije abahanzi mu buryo bwo kugirango n’ umuturage ukunda uwo muhanzi yumve ko nawe adakoresha ibiyibyabwenge cyangwa ibindi bikorwa bigayitse. Assia uhagarariye ikigokorwa aganira na Touchrwanda yadutangarijeko akarere bazajya bajyamo bagomba kuhagera kare bakabanza bakajya muri (centre des jeunes) aho urubyiruko ruhurira ubundi bakabanza bakaganira nyuma bakajya ahandi baba bateganyije ho gutaramira ndetse akana hamurikira film ye yitwa Jibu irimo icyamamare kuva muri Tanzania Kigozi.

Image result for assia rwanda
Mutoni Assia ukuriye Diamond Motion Pictures presents yateguye iki gikorwa

Mu turere bazanyuramo ni uturere 11 turi mu ntara zitandukanye utwo turere ni, Huye, Muhanga, Rubavu, Musanze, Rusizi, Karongi, Nyagatare, Kayonza, Rwamagana, naho muri Kigali bakazakorera ahantu habiri i Kabuga ndetse no mu karere ka Nyarugenge.

Iki gikorwa kizatangira taliki ya 18 kizatangirira mu ntara ya majyepfo mu karere ka Huye aho bazajyana umuhanzi Social Mula bakazataramira mu kabari kazwi nka 144 aho kwinjira bizaba ari amafaranga 1000frw. Nyuma ya Huye hazakurikiraho akarere ka Muhanga ko bazabanza kuganiriza urubyiruko nyuma bajye gutaramira abakunzi babo ndetse banabereke film nshyashya iri ku isoko.

assi-muhanga
Nyuma ya Huye bazerekeza mu karere ka Muhanga taliki 19

NO COMMENTS

Leave a Reply