Baby Style yahembwe gukorerwa indirimbo na Producer Junior

Baby Style yahembwe gukorerwa indirimbo na Producer Junior

| | Yasomwe inshuro 342 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Baby Style ni umwana w’ imyaka umunani winjiye muri muzika Nyarwanda aho yagiye akora indirimbo zitandukanye nyuma yaho akerekeza ku ishuri, gusa kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshyashya yitwa Igitego.

Baby Style umaze iminsi mike atangiye iburuhuko doreko yiga mu mashuri abanza. Baby wagiye kwiga asize hanze indirimbo yitwa Ndashima aho yari ayifatanyije n’ umuvandimwe we witwa Young Boy nyuma yo kuva ku ishuri akaza mu biruhuko yamaze gukora indirimbo yambere yakozwe na producer Junior.

Baby Style watangiye umuziki afite imyaka umunani
Baby Style watangiye umuziki afite imyaka umunani

Mu kiganiro uyu mwana w’ imyaka umunani yagiranye na Touchrwanda.com tukamubaza niba yaragiye kwiga afite iyi ndirimbo, Baby S yadutangarijeko yayikoze asoje igihembwe cya gatatu nabwo ayikora kuko byari nkigihembo kuri we mubyo yari yavuganye n’ ababyeyi be.

Style yagize ati: “Ubundi ngewe njya kujya kwiga ababyeyi banjye barambwiyngo ninzazana amanota atari meza ko ntazo ngera gukora indirimbo vuba, gusa nanjye narize nshiramo imbaraga nyinshi kugirango nzabashe kuza nkore indi ndirimbo kandi nyikorerwe na Junior kuko bari babinyemereye”

Kuri ubu Style yamaze gushyira hanze indirimbo yitwa Igitego yakorewe na Junior muri Studio ya Touch Entertainment.

Kanda hano ubashe kumva indirimbo  “Igitego” ya Baby Style 

NO COMMENTS

Leave a Reply