Ubwambuzi bwa Bishop Rugagi niyo ntandaro yo kumparabika-Bahati

Ubwambuzi bwa Bishop Rugagi niyo ntandaro yo kumparabika-Bahati

| | Yasomwe inshuro 3,183 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzi wabarizwaga mu itsinda rya Just Family, Bahati yaje gushyira hanze impamvu nyamukuru yicyo apfa na Bishop Rugagi Innocent nyuma y’ amagambo yo ku musebya yatangaje mu gihe gishize.

Bishop Rugagi watangaje amagambo agira ati: “Uriya (Bahati), yarahagaze, twaramuhagaritse ntabwo akiri umukristo wacu kubera ibyo (gushinga akabari) n’ibindi byinshi bigendanye no kurarikira abakobwa, ni ibintu bihabanye n’imyizerere y’itorero ryacu Redeemed Gospel.Hashize amezi ane n’igice tumuhagaritse kubera kubana mu nzu n’umukobwa bakundana kandi akiri umusore.”

“Uriya yaraguye. Iyo umuntu asubiye inyuma, akagushwa n’abakobwa, itorero riramuhagarika, yagushijwe n’ibyo ararikiye (abakobwa), no gufungura akabari ni bimwe mu byo yari ararikiye, ibyo ntabwo bihuye n’imyizerere y’itorero ni ukugwa kwe, si imyizerere yacu, uwo tubifatiyemo wese turamuhagarika”.

Bahati na Bishop Rugagi barikumwe

Touchrwanda yifuje kwegera Bahati adusobanurire neza kubijyanye nihagarikwa rye mu itorero yabarizwagamo adutangariza byinshi anatubwira inkomoko ibitera byose.

Bahati mu magambo ye yagize ati: “Ngewe nka Bahati ndakubwira ngendeye kuri burikimwe yagiye amvugaho. Icyambere, avugako amaze amezi ane anyirukanye kubera akabari kandi ukwezi kutarashira nshinze akabari kange.”

“Icya kabiri avugako yanyirukanye mu rusengero bitewe n’ irari ryo gukunda abakobwa kandi icyo gihe narimfite umukunzi wari uzwi na bose. Icya gatatu nuko agenda avugako yashyizeho ingenzura zivugako mbana n’ umukobwa mu nzu kandi ukuri kw’ Imana ishobora byose ntago nigeze mbana n’ umukobwa na rimwe. Ibyo byose rero bigaragazako ari ukumparabika ansebya mu ruhame.”

Bahati wemezako atirukanwe mu rusengero

Impamvu nyamukuru Bahati atanga yaba arinayo ntandaro iri hagati yibyo Bishop yatangaje by’ ibinyoma kuko kugeza ubu Bahati yemezako atirukanywe mu rusengero akitabira amateraniro nkuko byari bisanzwe.

Innocent Rugagi ushinzwa ubwambuzi na Bahati

Inkomoko yikibazo kiri hagati ya Bahati na Bishop Rugagi ” Bahati yatangajeko Impamvu nyamukuru yo gukora biriya ari ideni ry’ amafaranga amufitiye yanze ku mwishyura akaba arinacyo kintu nyamukuru bari gupfa, aho Bishop Rugagi arimo ideni Bahati ringana na mafaranga ya madolari 200 angana n’ ibihumbi 150 mu manyarwanda.”

Bahati mu bimenyetso yatanze byerekana koko niba yaba afitiwe ideni na Rugagi ni ubutumwa bwo muri telefone bagiye bandikirana aho yarari kumwishyuza ayo mafaranga kuko hari n’ ubutumwa bwa Bishop yanditse amuha igihe azamwishyurira na mara gukoresha imodoka ye.

Bishop Gugagi ubwo twamubazaga niba koko ideni afitiye Bahati yaba ariyo ntandaro y’ ikibazo kiri hagati yabo yadutangarije byinshi agira ati: ” Ibyo ni ibinyoma nta mafaranga mufitiye y’ ideni ahubwo nagombaga ku mwirukana mu rusengero kuko ndi umuyobozi we bitewe n’ amahame y’ itorero yuko nta washinga akabari akaguma kubarizwa mu rusengero rwacu akomeza avuga ko yahagaritse Bahati bitewe n’ imico ye itari myiza muri rusange.”

“Bishop utarashatse kuvuga cyane ku kibazo cy’ ideni ahubwo agatangaza ko atabuze amafaranga anafasha abantu batigeze bagira icyo bamukorera akomeza avugako yahamagawe na Bahati akamubwirako agomba kumuha amafaranga angana na 200 y’ amadorali atayamuha akamujyana mu itangazamakuru akamusebya nkuko nawe yabigenje amusebya. Bishop akomeza avugako atakwima Bahati amafaranga kuko ngo nawe amwishyuje ibyo yamukoreye yamwaka byinshi haba ibitaramo yamuteguriye akajya akodesha buri kimwe ngo ibyo byose bifite agaciro karuta aka mafaranga amwaka.”

NO COMMENTS

Leave a Reply