Bakame na bagenzi be bambariye kuvana amanota iRubavu

Bakame na bagenzi be bambariye kuvana amanota iRubavu

| | Yasomwe inshuro 935 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2016 ikipe ya Rayon Sport yahagurutse I Kigali yerekeza I Rubavu aho igiye gukina n’ikipe ya Marine, aho yizeye kuvana amanota 3 mu mikino ya shampiyona iraba igeze ku munsi wa kane mu mpera z’iki cyumweru

Abakinnyi ba Rayon Sport bahagurutse I Kigali mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa gatanu, barangajwe imbere na kapiteni wabo Jean Luc Bakame

img_7341

Mu kiganiro Bakame yagiranye na Touchrwanda yatubwiye ko bagiye I Rubavu bizeye insinzi ndetse bafite ikizere cyuko bazavanayo amanota atatu.

img_7340
Bakame asobanura uburyo biteguye kuvana amanota atatu i Rubavu

img_7342

Yagize ati “Mu byukuri duhagaze neza, imyitozo twarayikoze ndetse ihagije, ikipe ya Marine ikunze kunanirana cyane ku makipe aba yayisuye gusa twebwe turiyizeye, ndetse n’ibibazo byose byavugwaga mu bakinnyi byarakemutse”

Uretse Bakame, Kwizera Pierrot nawe twamuganirije atubwira ko yiteguye gutsinda ibitego nk’ibyo yatsinze ikipe ya AS Kigali mu mukino baheruka gukina, ukarangira bayitsinze ibitego bibiri k’ubusa

img_7338

Yagize ati “Tugiye I Rubavu duhagaze neza, umukino duheruka gukinamo n’ikipe ya AS Kigali watweretse byinshi, ndetse n’amakimbirane yagaragaye kuri uyu mukino wa AS Kigali nayo yarakemutse, ndizera ko turi bwitware neza”

img_7336
Kwizera Pierrot

Nova Bayama nawe yunze murya bagenzi be avuga ko afite intumbero yo gutsinda ibitego byinshi, k’uburyo bavana amanota atatu I Rubavu, ari bubaheshe gukomeza guhagarara bwuma ku rutonde rwa shampiyona.

img_7326
Nova Bayama

img_7327

NO COMMENTS

Leave a Reply