Bamwe barabyita iterambere ku isi abandi ngo ni iherezo. Ese nawe niko...

Bamwe barabyita iterambere ku isi abandi ngo ni iherezo. Ese nawe niko ubibona?

| | Yasomwe inshuro 2,689 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Iterambere ku isi rirakataje mu bihugu bimwe na bimwe by’ibihangange ku buryo hari bimwe mu bihugu biba bishaka kuba aribyo buri munsi na buri munota biza kwisonga. Akenshi ugasanga bimwe bishoye intambara murwego ryo kubona cyangwa kwigarurira bimwe mubigize ubukungu bw’ ibindi bihugu.

Ibi byose bifatwa nkiterambere

Nk’uko rero iryo terambere rikura ninako bamwe bavuga ko bibangamiye isi bitewe nibyo bimwe mu bihugu bigenda bikora usanga hari nigihe kizagera abantu bakabura akazi, abandi bagasimbuza ibyabo iryo terambere cyangwa se bamwe bakajya bapfa kubera gukurikira iterambere.

Bamwe babigenderamo abakomeye bunguka

Ubu noneho mu bihugu byakataje mu iterambere hari kuvugwa ikorwa rya za robo (robot) akaba arizo zizajya zikora akazi kamwe na kamwe kakorwaga nabantu yewe nakakorwaga na mamachine murwego ryo kugabanya umubare wamafaranga atangwa kubakoraga ako kazi. Ese ibi nti byaba bigiye gusubiza mwene muntu kwisuka hirya no hino kwisi?

Ubusanzwe amateka agaragaza ko robot yambere yakozwe ahagana mumwaka w’1954 igakorwa numugabo witwaga George Devol ariko nyuma yigihe uko inganda zagiye zitera imbere niko nabakora ama robo bagiye barushaho gukora cyane kuko babonaga ko hari amafaranga y’imishahara menshi yatangwaga mubakozi bakora muri zimwe na zimwe munganda zikomeye hakiyongeraho nayo babishyuriraga mubuvuzi.

Gusa muri ikigihe abantu bamwe bafite amakenga kuko zimwe muri za univerisite zo mubihugu byateye imbere zirimo zikomera mubushakashatsi no mwiremwa ryibyo birobo zagiye zirushaho gukoraubushakashatsi. Aha twatanga urugero kuri MIT( Massachusetts Institute of Technology) yo yagaragaje ubushakashatsi yamaze gukora kubwonko bwubukorano bugomba kuzifashishwa mugukora robot zigezweho (modern roborts), ikaba yaranatangaje ko buruta ubwumuntu usanzwe.

Mumushinga wabo ugikomeje uhagarariwe nakanama kimpuguke ka MIT kiswe ConseptNet Team kavuze ko bamaze gukora ubwonko buruta ubw’umwana w’imyaka ine. Ntakizere dufite ko n’ibindi tuzi byo mu buzima busanzwe bitazageza igihe bikabonerwa uburyo bushya bwo kubikora. Ese iri ni iterambere ku isi cyangwa nibyo abenshi bita kurangira kwisi? Niba se imirimo twakoraga igiye kujya ikorwa nibintu bidafite ubuzima byakozwe nabantu ubwo iherezo ryabyo ni irihe?

Ese ubundi ibyo byose bidufitiye akamaro cyangwa n’ubundi abo bifitiye akamaro nabo babikora mu rwego rwo gushaka kugabanya umubare w’abakozi kugira ngo bagabanye umubare w’amafaranga kandi bongere iterambere ry’inganda zabo? Yego ntawabura kuvuga ko hari byinshi bakoze byatugiriye akamaro bikazamura iterambere ry’umunyarwanda nabatuye isi muri rusange , nkurugero twatanga ninka telephone yakemuye ikibazo kitumanaho none twese aho turi hose turavugana numuntu igihe dushakiye kandi tukabasha no gupangiraho gahunda zose kumafaranga make kandi mugihe gito gishoboka.

Mureke rero dutegereze n’ibiri imbere turebe ko bitazaba nkuko twumva babivuga ahubwo ko wenda nabyo hari iterambere ryiza kandi ridufitiye akamaro byazatugezaho.

By Armand’or MUYOMBANO.|Touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply